Twibukiranye gato:
Mu myaka yashize abanyarwanda batagira ingano bahungiye mubihugu bitandukanye kuva 1959 MRND ntiyabacyura ku neza baricaye hirya no hino ku isi barongojwe imbere ahanini n’ikinyamakuru kimwe rukumbi “IMPURUZA” nyuma yaje kunganirwa na “Radio Muhabura” byonyine rudende bafata imiheto n’imyambi basanga MRND yaradamaraye biha ubutegetsi ku ngufu imyaka ikaba ibaye 23.
Urundi rugero ni urwa UPRONA i Burundi. Aho abakoloneli bashingikirije imiheto n’imyambi bigaruriye uBurundi imyaka isaga 30 baha uwo bashatse bakima uwo bashatse. Bakenesha uwo bashatse bagakiza uwo bifuza. Basonjesha uwo bashatse bakagaburira uwo bashatse. Mbese neza neza nkuko bimeze ubu mu Rwanda.
Abasore babahutu bataye amashuri bata imitungo bata imirimo yabo hirya no hino aho bari barahungiye bagana ishyamba. Nt’amagambo menshi nk’uko bimeze ubu kubanyarwanda bari ishyanga. Ntaradio cg ikinyamakuru nzi cyavugiraga by’umwihariko abo ba FRODEBU cg aba DD basanze hari ikirenze amagambo na wino y’ikaramu baba aricyo bahitamo. None ubu baraganje i Bujumbura.
Abanyarwanda bo imyaka ibaye 23 ibinyamakuru ngo birwanya Leta ya Kigali n’iryaguye. Yewe amaradio ntieabara arashingwa umunsi n’amanywa. Ibinyamakuru byandika byo kuri murandasi ntiwabivuga ngo ubirangize. Kuri fbk ho amatangazo, n’ibitekerezo byarenze kuba byinshi byabaye iryaguye. Umusaruro n’uwuhe?
None bavandimwe banyarwanda Paulo Kagame na RPF Inkotanyi bazabyuka basome inyandiko zibanenga kumbuga nkoranyambaga bahite begura batenge ubutegetsi?
Bazumva se ibiganiro kurizi radio bahite begura batange ubutegetsi?
Ibyaribyo byose ndasanga hagomba gutekerezwa indi ntambwe yaterwa niba koko hifuzwa ko hahinduka imitegekere y’uRwanda.
Murizontambwe Callixte Beyala, umufaransakazi ufite inkomoko muri Cameroun agira abantu bose inama yo guhaguruka abantu bagatanga amaraso.
Urabibona ute?
Christophe Kanuma