Site icon Rugali – Amakuru

BYENDAGUSETSA: U Rwanda rucukura 60% by’umusaruro wa koruta wose w’Isi

U Rwanda ni igihugu cya mbere ku Isi gishyira ku isoko mpuzamahanga umusaruro mwinshi w’amabuye y’agaciro ya Koruta (Tantalum), ungana na 60% by’umusaruro wose ku Isi.

U Rwanda rurasaba Umuryango Mpuzamahanga w’abari mu bikorwa byo gutunganya koruta (TIC) ko hagira ibikorwa kugira ngo umusaruro munini igihugu gitanga ugirire akamaro abawukoramo n’igihugu muri rusange.

Ni ibiri kuganirwaho mu nama mpuzamahanga y’iminsi itatu, y’Inteko Rusange Ihuza abari mu bikorwa byerekeranye n’ibuye ry’agaciro rya Koruta (Tantalum) ku Isi hose, ibaye ku nshuro ya 59 ikaba ibereye ku nshuro ya mbere muri Afurika yo hagati ahacukurwa iyo koruta.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Gaze na Peterole mu Rwanda, Francis Gatare, yavuze ko kuba u Rwanda rufite uruhare runini ku isoko mpuzamahanga rya koruta hari ibintu bitatu bigomba gukorwa kugira ngo ayo mabuye atange umusaruro ku mpande zose.

Yagize ati “Byumvikane ko dufite uruhare runini mu guteza imbere isoko mpuzamahanga rya Koruta. Icyo twifuza; icya mbere ni uko abantu bari mu bucuruzi bwa koruta n’abayitunganya babona aho ituruka, bakabonana n’abayicukura bayishyira ku isoko, ariko cyane cyane tugashaka kugira ngo dushyireho uburyo bwo gufatanya na bo kugira ngo habeho ishoramari rirambye mu buryo koruta icukurwa noneho igacukurwa neza ku buryo bwujuje ibyangombwa bibungabunga ubuzima bw’abayicukura, ibyerekeranye no kubungabunga ibidukikije n’ibyangombwa byerekeranye n’uburyo umusaruro utunganywa kugira ngo hatabamo kwangiza ibidukikije.

Icya kabiri ni uko dushaka kugira ngo habeho ubufatanye mu gutunganya koruta hano mu Rwanda, hashyirwaho inganda zo kuyishongesha ndetse no kuba hagira ibikorwa bindi biyiturukaho.

Bamwe mu bateraniye mu nama mpuzamahanga yiga kuri Koruta barimo abafite ibigo bikora ibikoresho bikorwa muri iryo buye ry’agaciro n’abacukura ayo mabuye (Foto James R)

Icya gatatu Gatare avuga kizasabwa n’u Rwanda muri iyi nama, ari na cyo nyamukuru ni ukugira ngo abantu bose bakora umwuga wo gutunganya koruta mu Rwanda habeho ibiganiro by’ukuntu byabafasha mu buzima bwabo.

Ati “Bivuze ko yaba ari igiciro cya koruta gikwiye kugaragarira ku mibereho y’ababikowa ndetse n’umusaruro Leta ikuramo na wo ushobore kwiyongera kuko rimwe na rimwe habaho amayeri menshi atuma umusaruro utagaragarira igihugu.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yavuze ko u Rwanda rwakoze byinshi mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro birimo gushyiraho Ikigo k’Igihugu cy’Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gaze kugira ngo bihabwe uburemere budasanzwe.

Ati “Ibyo ni ukubera ko amabuye y’agaciro ari umutungo w’igihugu, umutungo w’Abanyarwanda, kandi ko twabonaga uburyo iby’amabuye y’agaciro byarakorwaga mu buryo butagezweho kandi ushaka kugira ngo hakoreshwe ikoranabuhanga, bikorwe neza ariko nuwo mutungo nawo ugirire Abanyarwanda akamaro.

Icyo Leta yashakaga cyane ni ukugira ngo hongerweho agaciro ku bikorwa aho kugira ngo amabuye y’agaciro acukuwe ahite yoherezwa hanze, twasanze ari byiza kugira ngo hageho n’inganda zayongerera agaciro kugira ngo noneho amafaranga menshi asigare mu gihugu kandi afasha Abanyarwanda mu buryo bugezweho no kugira ngo hakoreshwe ibikoresho bigezweho mu gucukura amabuye y’agaciro.”

Perezida w’Umuryango Mpuzamahanga w’abari mu bikorwa byo gutunganya Koruta (TIC), John Crawley, yavuze ko ibihugu byose by’Afurika yo hagati nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, u Rwanda n’u Burundi bifite ingano nini ya koruta ku isoko mpuzamahanga ku kigero cya 90%.

Yavuze ko hagiye kujyaho gahunda yo kuyitunganya muri ibyo bihugu icukurwamo, izaba nziza ku bacukura ubwabo bakamenya uko bazajya kayicukura.

Toni zirenga 2000 ni zo zacukuwe zinoherezwa ku isoko hagati y’ukwezi kwa karindwi 2017 n’ukwezi kwa gatandatu 2018.

Koruta y’u Rwanda nyinshi icukurwa ivanze na gasegereti bikaza gutandukanywa nyuma. Mu 2018, u Rwanda rurateganya kurenza toni 2500 z’umusaruro wa koruta.

Koruta ikorwamo ibikoresho bitandukanye birimo iby’ikoranabuhanga nk’amatelefoni, mudasobwa, ibikoresho by’imodoka, moteri z’indege, n’ibindi bikoresho bitanga ingufu, Koruta y’u Rwanda igurishwa ku bacuruzi bo hanze y’igihugu.

Exit mobile version