Urukiko rukuru rugiye kwifashisha amatangazo azanyura mu binyamakuru birimo na Radio Rwanda mu guhamagaza abaregwa mu rubanza rumwe n’abagize umuryango wa Rwigara ku byaha byo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo Urukiko Rukuru rwongeye gusubika urubanza ubushinjacyaha buregamo Diane Nshimiyimana Rwigara, nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara n’umuvandimwe we Anne Rwigara.
Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we yiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.
Iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri ryasubitswe kubera impungenge z’ababuranyi bari bitabye urukiko bagaragaza ko kuba hari abandi baregwa muri iyi dosiye batahamagajwe mu rukiko, bishobora kugira ingaruka ku byemezo bazafatirwa.
Abo bandi baregwa ni Mugenzi Thabita Gwiza, Mukangarambe Xaverine, Mushayija Edmond alias Sacyanwa na Jean Paul Turayishimiye ubushinjacyaha bwavuze ko butazi aho babarizwa.
Ingingo ya 135 y’ Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryo mu 2013,ivuga ko Iyo uhamagarwa adafite aho aba cyangwa atuye hazwi, haba no mu mahanga, kopi y’ihamagara imanikwa ahabigenewe ku rukiko rugomba kuburanisha urwo rubanza n’ahandi hagenwe na rwo, kandi inyandiko zihinnye zikamenyeshwa rubanda hakoreshejwe inzira yose urukiko rusanze iboneye.
Ihamagara kandi rishobora kohererezwa uwahamagawe hakoreshejwe inyandiko inyuze kuri interineti n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu itumanaho. Icyo gihe ariko hakenerwa ikimenyetso cy’uko uwo ryohererejwe yaribonye.
Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rukuru rwasohoye icyemezo gitegeka Mugenzi Thabita Gwiza, Mukangarambe Xaverine, Mushayija Edmond alias Sacyanwa na Jean Paul Turayishimiye kwitaba urukiko rukuru ku wa 24 Nyakanga 2018.
Urukiko rwategetse ko kandi inyandiko ihamagaza abo baburanyi inyuzwa kuri Radio Rwanda inshuro imwe ikanatangazwa mu Kinyamakuru Imvaho Nshya mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse no muri The New Times mu Cyongereza.
Inyandiko zihamagaza abo baburanyi kandi ziramanikwa mu gihe cy’amezi abiri ku cyicaro cy’Urukiko Rukuru ahamanikwa amatangazo.
Ibyaha abahamagajwe baregwa bigaruka cyane ku butumwa bw’amajwi bagiye bohererezanya kuri WhatsApp, harimo ubwo Mukangemanyi yoherereje Mukangarambe avuga ko Leta iyoboye u Rwanda ari amabandi; ubwo yoherereje umuvandimwe we Gwiza ko abantu bakwiye kwamagana iyi Leta, ko icyayihirika cyose yagishyigikira.
Hanagarukwa no ku biganiro bagiranye na Mushayija na Jean Paul Turayishimye bivugwa ko ari mu buyobozi bwa RNC ndetse asobanurira Adeline Rwigara icyo RNC aricyo.
Igihe.com