Site icon Rugali – Amakuru

Bye Bye Paul Muvunyi! Uzakizwa gusa na bazina wawe Paul nugira imana akaba atariwe uri inyuma y’uru rubanza

Muvunyi wa Rayon uregwa Miliyari 1,1 Frw na Miliyoni 1,2 USD aravugwaho akagambane

Mu rubanza rw’ubujurire ruregwamo perezida w’Ikipe ya Rayon Sports Paul Muvunyi warezwe kunyereza amafaranga angina na miliyari 1,1 Frw na miliyoni 1,2 USD y’uruganda rw’ibireti Horizon SOPYRWA yigeze kuyobora, uyu munsi abanyamategeko baburanira uru ruganda babwiye Urukiko rw’ikirenga ko umucamanza w’urukiko rukuru rw’Ubucuruzi rwagize yagize umwere uregwa ashingiye ku bucuti n’akagambane.

Muvunyi Paul ni Perezida w’Ikipe ya Rayon Sport

Abanyamategeko baburanira Horizon SOPYRWA bavuga ko igenzura ryakozwe n’Ikigo k’igihugu k’imisoro RRA rwagaragaje ko Paul Muvunyi wigeze kuyobora uru ruganda hari amafaranga yinjiye muri uru ruganda ariko ntagaragaze irengero ryayo.

Horizon SOPYRWA yatsindiye isoko ryo kugemurira MINISANTE inzitiramibu za 1 103 618 028 Frw na miliyoni 1,2 USD y’umushongi w’ibireti uru ruganda rwagemuye muri Kenya.

Aba banyamategeko bavuga ko Paul Muvunyi atigeze amenyekanisha uyu mutungo bigatuma uru ruganda rutahurwa nk’urwanyereje imisoro ya Leta.

Mu rubanza rwaciwe n’urukiko rw’Ubucuruzi rwa Musanze, Paul Muvunyi yahamijwe icyaha ategekwa kugaruza aya mafaranga ahita ajurira mu rukiko rukuru rw’Ubucuruzi, rwaje no kumuhanaguraho icyaha.

Abanyamategeko Mhayimana Isaie na Abijuru Emmanuel baburanira uru ruganda bajuririye iki kemezo bavuga ko cyafashwe gishingiye ku bicuti buri hagati ya Muvunyi n’Umucamanza waruciye, ndetse ko kitubahirije amategeko.

Paul Muvunyi n’umwunganira mu mategeko bagaragaje inzitizi z’iburabubasha bw’Urukiko rw’Ikirenga kuri iki kirego, bavuga ko itegeko rigena ko Urukiko rw’Ikirenga rutakira ibirego birimo indishyi iri munsi ya miliyoni 50 Frw mu gihe urukiko rukuru rw’Ubucuruzi rwari rwategetse indishyi za miliyoni 13.

Muri izi ndishyi harimo miliyoni icyenda zagombaga guhabwa inzobere yifashishijwe mu gusuzuma kimwe mu bimenyetso byatanzwe mu rubanza rwajuririwe urukiko rukuru rw’Ubucuruzi.

Mhayimana Isaie na Abijuru Emmanuel baburanira Horizon SOPYRWA basobanura impamvu z’ubujurire bwabo, bavuze ko umucamanza wo muri ruriya rukiko yimuye itariki yo gusomaho ikemezo kugira ngo abone uko anoza neza umugambi w’akagambane yagiranye n’uregwa.

Urukiko rukuru rw’Ubucuruzi rwari rwababuranishije ku wa 29 Ugushyingo 2016, rugomba gusoma ikemezo tariki ya 29 Ukuboza ariko Umucamanza akarwimurira ku wa 12 Mutarama 2017.

Ngo mu ijoro ryo ku ya 11 Mutarama Paul Muvunyi yohereje (akoresheje ikoranabuhanga ryoherezwa inyandiko z’ababuranyi) inyandiko igaragaza ko RRA yagaragaje ko ikibazo cy’ariya mafaranga n’imisoro yayo cyakemutse.

Me Mhayimana uvuga ko iyi umuburanyi abonye ikimenyetso gishya abimenyesha umuburanyi bahanganye, n’umucamanza agaha umwanya impande zombi kubijyaho impaka, yavuze ko ibi bigaragaza uburiganya bwari buri hagati y’uregwa n’Umucamanza.

Ati “Nta kindi byasobanura atari ubucuti n’akagambane hagati ye n’Umucamanza, yari yategereje iki kemezo kuko yari azi ko kiri gushakwa.”

Paul Muvunyi utavuze Menshi yahise yamagana iyi mvugo y’Umunyamategeko uburanira Horizon SOPYRWA, yasabye Urukiko gusaba aba banyamategeko kuzana ibimenyetso bishimangira ibyo bamuvugaho by’ubucuti n’akagambane.

Ati “Ni ukuri nta bucuti cyangwa akagambane mfitanye n’umucamanza, ahubwo iyo buri gihe babonye ubutabera amatakirangohi yabo aba icyo kintu cy’ubucuti.”

Abanyamatego baburanira Horizon SOPYRWA bavuga kandi ko kiriya kemezo cyafashwe n’Umucamanza w’Urukiko rukuru rw’Ubucuruzi gishobora kugira ingaruka mbi ku mutekano w’igihugu kuko gishobora gutuma abandi bacamanza baha amayira abashaka kunyereza imisoro kandi ari yo muti w’ubukungu bw’igihugu.

Umunyamategeko wunganira Muvunyi avuga ko kiriya kemezo nta kuntu cyagira ingaruka mbi ku mutekano w’igihugu kuko kireba ababuranyi babiri kandi ko bisanzwe ko abantu baburana.

Imyanzuro kuri izi nzitizi izasomwa tariki ya 06 Mata.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

Exit mobile version