Perezida Paul Kagame yavanye ku mirimo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, kubera imikorere yamuranze yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushyira imbere politiki y’igihugu.
Itangazo ryo kuri uyu wa 9 Mata 2020 ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, rivuga ko Nduhungirehe ’yakunze kurangwa n’imikorere yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri politiki za Leta, mu kazi yari ashinzwe.’
Nduhungirehe Olivier yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, kuva ku wa 30 Kanama 2017.
Mu 2007 nibwo Nduhungirehe yatangiye guhabwa inshingano z’ububanyi n’amahanga, yabaye Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia [2007-2010] n’i New York muri Amerika.
Yavuye muri Amerika muri Gicurasi 2015 agizwe Umuyobozi mukuru w’agateganyo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe imiryango mpuzamahanga mbere yo kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi aho yamaze imyaka ibiri.