“Icyemezo cya Trump gishobora kugira ingaruka mbi ku Rwanda” Mn. Gashumba. Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) iratangaza ko mu gihe Perezida Donald Trump yashyira mu bikorwa icyemezo aherutse gufata cyo guhagarika inkunga zose ziva muri Amerika, ngo hari amafaranga make y’inkunga igihugu cyagenerwaga n’imwe mu miryango mpuzamahanga ashobora kubura.
Mn Dr Diane Gashumba avuga ko izo mpinduka niziramuka zinabayeho, zizakora ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kuko nubusanzwe gukuramo inda mu Rwanda bitemewe k’ubishatse wese.
Yagize ati “Twebwe tugira amategeko agena uko gukuramo inda bikorerwa mu mavuriro, bikaba biri muri serivisi zitangwa n’ubundi n’amavuriro…Sinavuga rero ngo wenda hari inkunga baduhaga cyane yo gufasha iyo serivisi. Kuri Izo serivisi z’imyororokere, nta cyemezo turandikirwa mu buryo buri official(bwemewe).”
Minisitiri Dr Gashumba yemeza ko hagize inkunga zihagarikwa, zizaba ari amafaranga make.
Ati “Hari ahandi dukura inkunga ndetse no muri Guverinoma y’u Rwanda, ntabwo rwose family planning yacu navuga ngo ifashwe ahanini na USAID ku buryo icyemezo cyanaduhungabanya.Wenda havaho amafaranga make ku buryo rwose ntabwo biduhangayikishije.”
Leta y’u Rwanda, kuri gahunda yo kuboneza urubyaro, ngo yatangiye kureba uko yagabanya inkunga z’amahanga nyinshi, ikishakamo ingengo y’imari kuri izo serivisi nkuko biri no muri gahunda y’izindi Minisiteri n’ibigo bya Leta.
Uretse USAID, n’Umuryango PPPF watangaje ko hari igice cy’amafaranga y’inkunga uzabura, kandi ukorana n’Ihuriro ryita ku kuboneza urubyaro mu Rwanda ari ryo ARBEF.
Icyemezo Perezida Donald Trump yafashe cyatangiye kugira ingaruka ku miryango yita ku buzima bw’abagore n’abakobwa imwe n’imwe yabonaga inkunga iturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Umuryango The International Planned Parenthood Federation (IPPF), ishami ryo muri Afurika watangaje ko kubera icyo cyemezo, uzabura inkunga ya miliyoni 100 z’amadolari yajyaga ihabwa na Amerika akayifasha mu bikorwa byo kwita ku buzima bw’imyororokere
BAGABO John
Imirasire.com