Perezida Kagame yatangaje Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 19 batagaragaramo amazina yari akomeye nka Gen. Kabarebe James, Uwacu Julienne na Kaboneka Francis.
Muri Guverinoma nshya, hagaragayemo abaminisitiri batandatu bashya, naho Minisiteri yari ishinzwe Ibiza n’Impunzi ihindurirwa izina yitwa ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi.
Mu mpinduka zakozwe muri Guverinoma, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yagizwe Dr Sezibera Richard wari Umusenateri; wahawe uyu mwanya asimbuye Louise Mushikiwabo uherutse gutorerwa kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.
Gen. James Kabarebe wari umaze imyaka umunani ari Minisitiri w’Ingabo yasimbuwe kuri uyu mwanya na Maj. Gen. Murasira Albert.
Prof. Shyaka Anastase wari Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Francis Kaboneka wari umaze imyaka ine kuri uyu mwanya.
Soma itangazo rigaragaza impinduka muri Guverinoma
Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116,
None ku wa 18 Kwakira 2018, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuguruye Goverinoma mu buryo bukurikira:
Abaminisitiri
1. Bwana Prof. SHYAKA Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu/Minister of Local Government
2. Bwana Dr. SEZIBERA Richard, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane/ Minister of Foreign Affairs and International Cooperation
3. Madamu HAKIZUMUREMYI Soraya, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda/Minister of Trade and Industry
4. Madamu INGABIRE Paula, Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo/ Minister of ICT and Innovation
5. Maj. Gen. MURASIRA Albert, Minisitiri w’Ingabo/ Minister of Defence
6. Madamu NYIRAHABIMANA Solina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango/ Minister of Gender and Family Promotion
7. Madamu NYIRASAFALI Esperance, Minisitiri w‘Umuco na Siporo/ Minister of Sports and Culture
8. Madamu KAMAYIRESE Germaine, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi/Minister in charge of Emergency Management
9. Madamu UWIZEYE Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika/ Minister in the Office of the President
10. Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri/ Minister in the Office of the Prime Minister in charge of Cabinet Affairs
11. Bwana Dr NDAGIJIMANA Uzziel, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
12. Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo/ Minister of
Infrastructure
13. Bwana Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije/ Minister of
Environment
14. Madamu MUKESHIMANA Geraldine, Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi/
15. Bwana Dr. MUTIMURA Eugene, Minisitiri w‘Uburezi/ Minister of
Education
16. Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko/ Minister of Youth
17. Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa
18. Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba
19. Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima/ Minister of Health
Abanyamabanga ba Leta
1. Madamu Dr. MUKABARAMBA Alvera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage/ Minister of State in charge of Social Affairs
2. Madamu Dr. UWERA Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi/ Minister of State in charge of Economic Planning
3. Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko/ Minister of State in charge of Constitutional and Legal Affairs
4. Bwana Dr MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye/ Minister of State in charge of Primary and Secondary Education
5. Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze/ Minister of State in charge of Primary Healthcare
6. Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu/ Minister of State in charge of Transport
7. Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba/ Minister of State in charge of the East African Community
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:
1. Gen. KABAREBE James, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Republika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano/ Senior Defense & Security Advisor in the Office of the President
2. DCG MUNYUZA Dan: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu/Inspector General of Police
3. CP NTAMUHORANYE Felix: Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ibikorwa/Deputy Inspector General of Police in charge of Operations
4. DCG MARIZAMUNDA Juvenal: Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi/ Deputy Inspector General of Police in charge of Administration and Personnel
5. Bwana MUSONI James: Ambassaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe/ Ambassador of Rwanda to Zimbabwe
6. CG GASANA Emmanuel: Guverineri w’Intara y’amajyepfo/ Governor of the Southern Province
7. Madamu MUKAZAYIRE Nelly: Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Convention Bureau/ CEO Rwanda Convention Bureau
8. Bwana MUSABYIMANA Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi/ Permanent Secretary in the Ministry of Agriculture and Animal Resources
9. Madamu IRERE Claudette, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ikoranabuhanga mw’Itumanaho na Inovasiyo/ Permanent Secretary in the Ministry of ICT and Innovation Muri National Intelligence and Security Services (NISS)
10. Col (Rtd) KALIBATA Aniclet: Umuyobozi Mukuru Ushinzwe iperereza ryo hanze y’Igihugu/Director General of External Security
11. Lieutenant Colonel GATARAYIHA Regis: Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanjira n’Abasohoka mu gihugu/ Director General of Immigration and Emigration
Muri Rwanda Social Security Board (RSSB)
12. Bwana TUSHABE Richard: Umuyobozi Mukuru/ Director General
13. Bwana RWANKUNDA Christian: Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ishoramari/ Deputy Director General in charge of Funds Management Muri Rwanda Revenue Authority (RRA)
14. Bwana BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal: Umuyobozi Mukuru/
Commissioner General
15. Madamu KANYANGEYO Agnes: Umuyobozi Mukuru Wungirije/ Deputy Commissioner General
Bikorewe i Kigali, ku wa 18 Ukwakira 2018, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Republika, Paul KAGAME
Minisitiri w’Intebe
Dr. NGIRENTE Edouard