Site icon Rugali – Amakuru

Byamenyekanye ko Benita Uruhisho ariwe wakoreshejwe na DMI ya Kagame gushinja Amb Gasana ko yamufashe ku ngufu!

Amakuru Rugali ikesha imbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter nuko umukobwa witwa Benita Uruhisho ariwe wakoreshejwe na DMI ya Kagame mu guhimbira ibinyoma uwahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri UN, Gasana Richard Eugene, amushinja ko yamufashe ku ngufu. 

Amayeri ya Kagame na DMI ye twarayamenye gusa nuko uyu mwana w’umukobwa bamujyanye mu bintu bizagira ingaruka k’ubuzima bwe. Yarashutswe kandi nawe arabizi neza ikibabaje wasanga ubu ari kurya akimara baramubeshye ibya mirenge kugirango yemere ko azashinja ibinyoma Amb Gasana. Iyi nkuru turacyayikurikirana ubwo nitugira ibindi tumenya kuri uyu mukobwa turabibagezaho.

Exit mobile version