Polisi muri Uganda itangaza ko abantu 16 bamaze kugwa mu myigaragambyo yo kwamagana ifungwa ry’umunyapolitike Robert Kyagulanyi uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Bobi Wine. Imyigaragambyo yakomeje uyu musi mu mijyi itandukanye mu gihugu no hanze y’ikigo cya polisi Robert Kyagulanyi afungiye mo.
Umurwa mukuru wa Uganda, Kampala n’indi mijyi mu gihugu iracyarangwamo umutekano muke kuva kuwa gatatu hatangiye imyigaragambyo.
Abapolisi n’abasirikali bagendera mu mirongo miremire ni bo bagaragara mu mijyi itandukanye bagerageza kuburizamo ibikorwa byose bisa nk’imyigaragambo.
Bamwe mu bakandida barimo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu bahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza bavuga ko ari uguta umwanya mu gihe bagenzi babo barimo guhohoterwa no gufungwa.
Jenerali Mugisha Muntu wo mu ishyaka ANT, Nobert Mao wa DP, na Jenerali Henry Tumukunde wiyamamaje ku giti cye, batangaje ko babaye basubitse kwiyamamaza.
Izi mvururu zatewe n’ifatwa rya Robert Kyaguranyi uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Bobi Wine. Uwo arimo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ni zo inteko ishinga amategeko yibanze ho yu musi, abadepite batandukanye baramagana ibikorwa by’abashinzwe umutekano byo kwicya barashe abaturage, perezida w’inteko Rebecca Kadaga yasabye inzego zishinzwe umutekano kutabogama.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu, abakuru b’amadini n’ubuyobozi bw’ubwami bamaganye ibikorwa by’inzego zishinzwe umutekano.
N’ubwo inzego zitandukanye zamaganye uko abashinzwe umutekano bakoresheje ingufu zirenze mu guhagarika imyigaragambyo, uyu munsi Perezida Museveni, ari mu karere ka Karamoja yavuze ko abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu bose bagiye kumenya ko ubutegetsi bwe bufite ingufu kandi bakicuza impamvu yatumye batangira imyigaragambyo.
Ubwo twateguraga iyi nkuru, Bobi Wine yari akiri mu maboko ya polisi, abamwunganira mu mategeko biriwe hanze y’ikigo cya polisi mu ntara ya Jinja aho afugiwe ariko ntibemererwa kumureba, umwe mu bamwunganira yabwiye abanyamakuru y’uko Bobi Wine yanze gusinya impapuro za polisi zo kuba arekuwe by’agataganyo abamwunganira mu mategeko badahari, asaba ko bamurekura nta mananiza cyangwa bakamugeza imbere y’ubutabera.
Ikigaragara muri uku kwiyamamaza nuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bose batemererwa gukora inama zabo bisanzuye. Rimwe na rimwe bahagarikwa n’abapolisi bataragera naho bateguye gukorera izo nama.
Bibi Wine yafatiwe mu burasirazuba bw’igihugu ashinjwa kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ukurikije akanama gashinzwe amatora na Ministeri y’ubuzima, nta mukandida wemerewe gukora inama y’abantu barenze magana abiri. Ariko Bobi Wine n’abandi banyapolitike bashinjwa gukusanya ibihumbi n’ibihumbi by’abantu muri mitingi yo kwiyamamaza.
Abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bashinja ishyaka riri ku butegetsi kuba ryo rikoresha amakoraniro y’ababarirwa mu bihumbi kandi ryo ntirihagarikwe.
Uyu munsi Perezida Museveni yiyamamarije mu karere ka Karamoja, aho ibihumbi by’abamushyigikiye byagaragaye ku mashusho bakwiriye umujyi kumwakira badahagaritswe n’abashinzwe umutekano.
VOA