Site icon Rugali – Amakuru

Byabagamba yihannye umucamanza nyuma y’impaka z’urudaca ku nzara

Urubanza ruregwamo Tom Byabagamba ku cyaha cy’ubujura, rwasubitswe nyuma y’impaka zikomeye zamaze umwanya munini, uregwa n’abunganizi be bagaragaza ko badashobora gukomeza kuburana kuko nta mbaraga bafite mu bushobozi bw’umubiri no mu mitekerereze, kubera ko bamaze amasaha menshi bicaye ahantu hamwe ntacyo bashyira mu mubiri.

Uru rubanza rwagombaga gutangira saa mbili z’igitondo, rukaburanishirizwa ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro nk’uko byagenze ubushize. Byabagamba ntiyigeze agaragara mu rukiko kuri iyi nshuro, ahubwo urubanza rwaburanishijwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ahagana saa yine n’iminota 20 nibwo iburanisha ryatangiye, Byabagamba n’abunganizi be bagaragaza impungenge z’iburabubasha bw’urukiko kuko bavugaga ko uregwa ari umusirikare, ko nubwo yambuwe impeta za gisirikare atigeze yirukanwa mu gisirikare.

Urukiko rwafashe umwanya wo kwiherera kugira ngo rusuzume ku bijyanye n’iburabubasha. Saa saba nibwo umucamanza yagarutse mu cyumba cy’iburanisha, avuga ko inzitizi za Byabagamba nta shingiro zifite kuko yambuwe impeta za gisirikare, kandi ko icyaha cyo kwiba akurikiranyweho cyabayeho nyuma y’uko urukiko rwa gisirikare n’urw’ubujurire zimwambuye impeta za gisirikare.

Yahise ategeka ko iburanisha rikomeza, umushinjacyaha ahabwa umwanya ngo asobanure uburyo icyaha cyo kwiba cyakozwe.

Umushinjacyaha yavuze ko ubwo iperereza ryatangiraga, ryakozwe harebwa ku bijyanye no gushaka gutoroka gereza kuko ngo Byabagamba yari mu myiteguro nubwo uwo mugambi waje kuburizwamo.

Yabwiye urukiko ko kimwe mu byari kumufasha muri uwo mugambi, harimo telefoni yari afite mu gihe nta mugororwa wemerewe kuyitunga. Ngo hatangiye gukorwa iperereza, RIB iza kumubaza, biza kugaragara ko yayibye ariko ashaka kuyikoresha mu mugambi wo gutoroka gereza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko butamukurikiranye ku cyaha cyo gutoroka gereza, kuko icyagaragaye ari uko yari mu myiteguro yo kugikora.

Ubwo yari atangiye gusobanura mu buryo bwimbitse uko iki cyaha cyo kwiba Byabagamba yagikoze, ikoranabuhanga ryahise ripfa, hashira igihe kigera ku isaha ababishinzwe bagerageza kurisubizaho.

Saa kumi zibura iminota itanu nibwo ikoranabuhanga ryongeye gukora. Me Gakunzi Valery wunganira Byabagamba yahise asaba ijambo, avuga ko iburanisha ritagenze nk’uko byari byitezwe, ko kuva mu gitondo atigeze ahaguruka aho yicaye, ku buryo yaba mu buryo bw’ingufu z’umubiri cyangwa se imitekerereze, atabasha kunganira umukiliya we atuje.

Umucamanza yabajije ubushinjacyaha icyo bubivugaho, maze buvuga ko urubanza rwakomeza ku mpamvu ebyiri: imwe y’uko amasaha y’akazi atararangira n’indi y’uko umwanya ikoranabuhanga ryamaze ryapfuye wabaye amahirwe meza kuri Byabagamba n’abunganizi be kugira ngo baganire, nk’uko babyifuzaje mbere y’uko iburanisha ritangira mu gitondo, bagahabwa iminota 15.

Byabagamba yahise yongera gusaba ijambo, avuga atumva ubushinjacyaha kubera ikoranabuhanga, nabwo hashira iminota irenga 15 riri gukorwa.

Me Ntare Paul na we wunganira Byabagamba yahise asaba ijambo, abwira umucamanza ko umubiri ukoresha ibyo wahawe, bityo ko umuntu wahereye saa mbili akagera saa kumi nta kintu yafashe aba atagifite ingufu zikwiye, ku buryo haba mu bushobozi bw’umubiri no mu bwenge, ngo we na mugenzi we badashobora kuburanira umukiliya wabo.

Yavuze kandi ko indi mpamvu ikwiye kwitabwaho ari uko n’ikoranabuhanga riri kubatenguha, ku buryo batumva neza iby’ubushinjacyaha buvuga.

Abashinzwe ikoranabuhanga bongeye kugerageza, bakemura ikibazo cyatumaga umushinjacyaha atumvwa n’urwegwa, maze umucamanza yanzura ko iburanisha rikomeza, ariko Byabagamba ahita asaba ijambo abwira urukiko ko rukwiye kuzirikana ko afite uburenganzira bwo kunganirwa buteganywa n’Itegeko Nshinga, kandi ko kunganirwa atari uko abanyamategeko baba bamwicaye iruhande, ahubwo ari uko baba bari “tayali” mu buryo bw’umubiri no mu mutwe.

Umucamanza yamubwiye ko ibyo avuze byanditswe, maze asaba ubushinjacyaha gukomeza kugaragaza uko ibyaha akekwaho byakozwe.

Umushinjacyaha yavuze ko tariki ya 27 Ukuboza 2019, aribwo Byabagamba yakoze icyaha akekwaho, ubwo yari yagiye mu rubanza mu rukiko rw’ubujurire.

Yavuze ko ibimenyetso bigaragaza ko Byabagamba yakoze icyaha birimo imvugo ze mu bushinjacyaha, iz’abatangabuhamya batatu, inyandiko mvugo y’ifatira rya telefoni yibwe hamwe n’indahuzo yayo n’inyandiko y’isaka.

Yakomeje avuga ko Byabagamba yemereye RIB ko yacomokoye telefoni mu cyumba cy’urukiko aho yari yagiye gusomerwa mu rukiko rw’ubujurire.

Byabagamba yahise asaba ijambo, avuga ko aho ari ari imfungwa, nta bundi bubasha afite uretse kwifashisha amategeko, ko adashobora kwiburanira ndetse ko abamwunganira bavuze ikibazo bafite, kandi ko na we acyumva kuko yiriranywe nawe.

Yagize ati “Ubabaye ni we ubanda urugi, nta bundi bubasha mfite uretse kwifashisha amategeko.”

Yakomeje avuga ko yagaragaje ikibazo cye, nyuma ashimangira ko yihannye umucamanza kuko yagaragaje impungenge ze ntizihabwe agaciro.

Ati “Ndakwihannye, ibindi tuzabireba nyuma”.

Umucamanza yahise asubika iburanisha, avuga ko inzego zibifitiye ububasha zigiye gusuzuma ubwihane, nyuma y’icyemezo akaba aribwo urubanza ruzasubukurwa.

Source: Igihe.com

Exit mobile version