Site icon Rugali – Amakuru

Byaba byiza ubutaha Gitwaza yibutse kujyana n’abatuye muri Village Urugwiro kuko nabo bakeneye aya mazi ya Yorodani!

VIDEO: Cobra washinze akabyiniro ka Cadillac yakijijwe abatizwa na Gitwaza muri Israel. Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2017, Apotre Paul Gitwaza yabatirije abantu benshi mu mugezi wa Yorodani (Jordan) uri mu gihugu cya Israel barimo na Cobra wari nyir’akabyiniro kamamaye cyane mu myaka yashize kazwi nka Cadillac, uyu muvugabutumwa uyobora insengero zose za Zion Temple akaba akomereje muri iki gihugu ibikorwa by’ivugabutumwa n’ibyo gusura ubutaka bwera buherereye muri iki gihugu cya Israel ahari ibirango by’amateka menshi avugwa muri Bibiliya.

Cobra Eugene ni umwe mu babatijwe na Apotre Paul Gitwaza mu gihugu cya Israel, nyuma yo kwakira agakiza. Gitwaza yamwibije inshuro zirindwi kugirango amwezeshe amazi n’umwuka wera. Uyu yari asanzwe afite akabyiniro n’akabari kazwi nka Cadillac kari gafite amateka akomeye mu mujyi wa Kigali, aho abantu bakundaga kwita ku isoko rikomeye ry’abakobwa bicuruza (indaya).

REBA HANO VIDEO UKO BYARI BYIFASHE:

Gusa aka kabyiniro, tariki 17 Ugushyingo 2012, kafashwe n’inkongi y’umuriro karashya karakongoka burundu gahinduka umuyonga. Impamvu yateye iyo nkongi kugeza n’ubu ntiyigeze imenyekana ngo itangazwe.

Cobra ariko ubu yemeye kwihana akakira agakiza, ndetse akaba yarifuje ko yabatirizwa muri Israel nk’igihugu cy’isezerano benshi mu bakirisitu bafata nk’ubutaka bwera, maze akemera kwimika Yesu Kiristu mu mutima we.

Aha niho yabatirijwe, muri Yorodani mu gihugu cya Israel

Cobra Eugene ubwo yibizwaga inshuro zirindwi mu mazi

Hari abandi babatijwe hamwe na Cobra Eugene

Aha Cobra ari kumwe na Gitwaza batembera mu bice bitandukanye muri Israel

Exit mobile version