Site icon Rugali – Amakuru

Byaba byiza ubu butwari Paul Kagame yagize ajya kwa Museveni akabukomeza akanajya kwa Nkurunziza mu Burundi

DORE RERO IGIKORWA KIZA CYO GUSHIMWA. Ntago kwigira igikomerezwa, intavugwa, intakoreka. Ariho dusanga igisubizo kimibanire myiza hagati y’ibihugu bikikije u Rwanda.Kuba Museveni ataragiye mu Rwanda ubushize, ndetse akanerekana yuko yarafite impungenge z’umutekano we nkuko byasohotse mubinyamakuru biragaragara yuko byakebuye president wu Rwanda bikamwereka yuko ikibazo leta ayoboye ifitanye na Uganda kitazakemurwa no kwigira syori ndetse akarenzaho no kwigira nyaguhemukirwa mwibi byose (victim ).

mMagiye mwumva ayo intore zivugishaga mugihe cyashize ku kibazo cya Uganda nu Rwanda aho badatinya no gutuka kaguta!!!Ariko ihubagurika ryanyu rizajya ribakoza isoni ndetse cyane.Mbere y’irya summit y’ibihugu by’AFURIKA mubinyamakuru bicyeza bikanaramya ingoma bigatinda byanditse yuko President wa Uganda azaza i Kigali azanywe no gukemura ibibazo bafitanye nu Rwanda.

Suko bigenda si nuko byakangenze muri biriya bibazo mujye musobanukirwa na protocol. Ntago Museveni ari umuntu wo gusaba umubano mwiza Kagame mugihe ibibazo museveni afite byavaga kwa kagame utanabyemera.

Ibyo bibazo byari gukemurwa nuko kagame aca bugufi nuko akumva ibyo u Rwanda barurega i buganda yaba intwari akavayo yerekana yuko agiye kubikemura ko bitazasubira. Ibi rero ndabishimira President kagame byumwihariko kuko nzineza yuko nta wamugiriye inama kuko nta bajyanama agira.

Nuko kandi namwisabira kuzagira u butwari bujya ni Burundi akumva President nkurunziza, ibibazo bafitanye bakabikemura nuko kandi akabasha no kugera Tanzania akaganira nabo kukibazo barega u Rwanda cyo kubavogera nuko umunyarwanda akongera agahumeka umwuka mwiza mubaturanyi.

Gushyira ibibazo bwite hasi nuko bagashyira ibibazo rusange byibihugu imbere birashoboka. si Uganda gusa n’ahandi birashoboka u Rwanda ruramutse rwifuza yuko bikemuka. ntago ibibazo byu Rwanda bizakemurwa nokwiyita yuko mukabaye kose u Rwanda rubeshyerwa.

Intwari ni iyemera ikanafata igihombo yagize ikanaharanira yuko kitazasubira.Ikigwari ni utemera nta nafate igihombo cye nuko akagitwerera abandi.Mu gihe cyose utwerera abandi ibibazo byawe uba uri ikigwari. Mu gihe ababiri baburana ngo umwe abayigiza nkana. Aho kurata yuko ubeshyerwa gusa yuko uri malayika abandi bakaba satani kuki udahitamo kubera abaturanyi amazi mugihe bakubereye umuriro?

Ibi President Kagame akoze rero ni igokorwa cyo gushimwa. ndabizi neza yuko hari byinshi twakavuze hano ariko kuba anatinyutse kujyayo njye ndabishimye. nanifuza yuko iyo ntambwe yateye Uganda yanayitera i Burundi, Tanzania, congo…

Rwanda Iwacu

Exit mobile version