Site icon Rugali – Amakuru

Bwana Bernard Makuza, ihakirwe sinkubujije, aliko birababaje kubona umukoro wihutirwa wa Sena nshya ari uguhashya abatavuga rumwe na Leta.

Nimuhorane Imana !

Ejo kuli 03/10 Bernard Makuza uyobora Sena yahishuye “ubushakashatsi bwa Sena ku ihakana n’ipfobya rya jenoside n’ingamba zafashwe zo kubihashya” : ngo abahakana jenoside bari mu mahanga bakoresha inyandiko, amaradio n’imbuga bakavuga ko habaye jenoside ebyiri…

Ingamba zafashwe : gukoresha inkiko na “za Ambasade zikongererwa ubushobozi”, kwongera inzibutso za jenoside muli Amerika n’Uburayi, gishishikariza amahanga gutora amategeko ahana ingengabitekerezo, gukaza gahunda Ndi Umunyarwanda n’Itorero, gushishikariza urubyiruko imbere no hanze kurwanya abahakana jenoside.

Bwana Bernard Makuza, ihakirwe sinkubujije, aliko birababaje kubona aho kwita kuli izi mfu n’akarengane mu banyarwanda, umukoro wihutirwa wa Sena nshya ni uguhashya abatavuga rumwe na Leta.

Nkubwiye ko uburyo bwa mbere bwo guhakana no gupfobya jenoside ari ukuyigira igikoresho na ideologie ya Leta.

Niba inshingano yo guhashya ihakana n’ipfobya rya jenoside muyishingira ku ngingo ya 10 y’Itegekonshinga nk’uko ubivuga, iyi ngingo nimuyubahirize mu bika byayo byose, nimuzirikane kandi mushyire mu ngiro n’igika cya 4 cy’iriya ngingo giteganya kugira u Rwanda “igihugu kigendera ku mategeko”.

Dr Biruka, 04/10/2019

Exit mobile version