Site icon Rugali – Amakuru

Bwana Anselme Mutuyimana (uri ibumoso mu ifoto) wari umuvugizi w’Ishyaka FDU-Inkingi yishwe na DMI ya Kagame

Bwana Anselme Mutuyimana (uri ibumoso mu ifoto) wari umuvugizi w’Ishyaka FDU-Inkingi yishwe ku mugoroba wo kuwa kane ubwo yatahaga ajya iwe. Twibuke kandi ko Vice Prezida w’iri shyaka bwana Boniface Twagiramungu nawe yashimuswe ubu bitazwi niba akiri muzima!

Hari kandi abanyamuryango ba FDU-Inkingi bafunze ndetse n’umukuru w’iri shyaka Madam INGABIRE U. Victoire wamaze imyaka 8 y’akamama muri gereza!

FDU-Inkingi ni ishyaka riri kwereka abanyarwanda n’amahanga imiterere nyayo y’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda FPR n’ubuyobozi bwaryo ryimirije imbere kwica,gushimuta,gufungira ubusa no guhohotera abatavuga rumwe naryo.

Bikomeje kugaragaza kandi ko iri shyaka ridateze kumvikana no kwihanganira abandi banyarwanda batabona ibintu kimwe naryo inzira yagiye ikururira igihugu cyacu kutumvikana n’ibihugu bituranyi!

Iyi nzira y’urugomo,ubwicanyi no guhohotera abatabona ibintu kimwe nayo nta handi iganisha u Rwanda uretse mu ntambara izangiza byinshi igatwara n’ubuzima bwa benshi!

Ndasaba abanyarwanda kwamagana iyi migirire yuje ubugwari y’ubwicanyi,ubushimusi,iterabwoba no guhindura abanyarwanda ingaruzwamuheto mu gihugu cyabo.

Imiryango n’inshuti bya nyakwigendera mukomeze kwihangana kandi mukomereze aho uwanyu asize ikivi.

U Rwanda byanze bikunze ruzigobotora ubutegetsi bubi ruhinduke igihugu abana bacyo bose bishyira bakizana.

Exit mobile version