Site icon Rugali – Amakuru

Bwa mbere Paul Kagame yagaragaye ku rubuga rwe rwa Twitter ateruye umwuzukuru we, umwana wa Ange Kagame

Bwa mbere Paul Kagame yagaragaye ku rubuga rwe rwa Twitter atereye umwuzukuru we

Bwa mbere Paul Kagame yagaragaye ku rubuga rwe rwa Twitter ateruye umwuzukuru we, umwana wa Ange Kagame. Abanyarwanda benshi bakomeje kwibaza niba u Rwanda ruri kuyoborwa na Kagame akoresheje za videos n’ amafoto akenshi iyo witegereje usanga ari itekinika. Hano baduhaye ifoto ateruye umwuzukuru we ariko benshi bakomeje kwibaza niba uyu mwuzukuru niba ariwe wakuze gutya mu mezi abiri abandi nabo barimo kwibaza kuri Kagame haba ikiganza cyangwa n’ibindi bice bye by’umuburi. Reka twe guta umwanya ku mafoto na videos bakomeje kutwereka maze tugereranye ibyi iwacu i Rwanda n’ibindi bihugu mu karere kacu.

Tubona abaperezida b’ ibihugu duturanye nko mu Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya na Congo bajya ahagaragara ndetse batitaye ku kibazo cya Covid-19. Muramubona kenshi Magufuri yiyamamaza nta gapfukamunwa, murambona Uhuru Kenyatta muruhame. mwaramubonye Museveni ejobundi yasuye Tanzaniya. None ni iki Pau Kagame atinya ngo abe yajya ahagaragara abanyarwanda bamubone ndetse banamubwire ihohoterwa bakorerwa n’abayobozi nkuko bisanzwe igihe yasuye akarere runaka? Abanyarwanda dufite uburenganzira bwo kubaza aho perezida twatoye ari ndetse yarwara tukabimenye. FPR musabwe kutwereka Perezida wacu mureke kumutwereka kuri za videos n’amafoto kuko yatorewe gukorera abaturage.

Exit mobile version