Ikinyamakuru veritas Info n’icyo cyanditse kivuga ko amaherezo y’abaperezida bayoboye ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ateye agahinda! Mu mwaka w’1994 nibwo Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana yishwe n’inkotanyi ahanuwe mu ndege. Izo Nkotanyi zahise zitangira imirwano yo gufata ubutegetsi ubwo Jenoside itangira ubwo. Imbaga y’abatutsi n’abahuti bahasiga ubuzima bwabo. Kubera iyo mpamvu Habyarimana ntiyashoboye gushyingurwa mu gihugu kuko igihugu cyari mu ntambara, amakuru menshi yemeza ko umurambo we washyinguwe ahantu hatazwi mu gihugu cya Congo (RDC).
Mu mwaka w’1997 perezida Mobutu Seseko wayoboraga Zaïre (RDC) yitabye Imana ashyingurwa nawe ashyingurwa ishyanga mu gihugu cya Maroc. Raporo Mapping ya ONU yagaragaje ko Mobutu Seseseko wa Zaire yakuwe ku butegetsi na perezida Paul Kagame w’u Rwanda, afatanyije na perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda hamwe na perezida Petero Buyoya w’u Burundi.
Mu mpera z’uyu mwaka 2020, byagaragaye ko perezida Kagame Paul amaze amezi agera kw’10 nta muntu uramuca iryera, atagaragara mu ruhame uretse kumubona mu mashusho no kw’ikoranabuhanga gusa. Perezida Yoweli Kaguta Museveni we arimo guterwa amagi aboze n’abaturage b’abagande kubera ko bamaze kurambirwa ubutegetsi bwe. Imyaka ishize ari …kandi aracyashaka gutegeka. Naho perezida Petero Buyoya akaba aherutse gushyingurwa i Bamako mu gihugu cya Mali!
Kuba Habyarimana Juvénal (Rwanda), Mobutu Seseko (Zaïre/RDC) na Petero Buyoya (Burundi) barayoboye ibihugu 3 bihana imbibi ariko ntibashobore gushyingurwa mu cyubahiro mu bihugu byabo bagashyingurwa ishyanga, si uko ari abanyabyaha kurusha Museveni na Paul Kagame; abantu benshi bakaba bafite amatsiko yo kuzabona uko ubutegetsi bwabo bagabo bombi buzarangira n’amaherezo yabo!
Habyarimana Juvénal na Mobutu bishwe ku kagambane ka Museveni na Paul Kagame, nyamara abaturage babitaga ababyeyi b’igihugu; ariko ntibyabujije ko bicwa nk’abagome, none se twakwizerako ubutegetsi bwa Kaguta Museveni na Paul Kagame bwagiyeho mu muvu w’amaraso buzarangira amata atemba? Baravuga ngo Inkota wicishije mugenzi wawe, amaherezo iragaruka ikakwica.
Ikigaragara cyo ni uko induru ari ndende cyane muri Uganda aho abaturage b’icyo gihugu bakeneye kubona impinduka, naho mu Rwanda, intimba n’agahinda ndetse no kwiheba akaba aribyo byuzuye imitima y’abanyarwanda! Kagome Pilato Yataburuye President Dominiko Mbonyumutwa! Kagome Yahambye KIGERI NDAHINDURWA nkimbwa! Ihambwa rya Pierre BUYOYA ribere Kagome Pilato akarorero. Uko nawe AZAHAMBWA. Ibibi Kagome Pilato, yakoreye abandi! Amenye neza ko nawe azabikorerwa.
Igihe kirageze mu Rwanda no muri Uganda kugirango Paul Kagame na Museveni basarure imbuto babibye. Amaherezo y’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ateye amatsiko!