Iyicwa rya Ndadaye: Uruhande rwa Buyoya ‘ntiruzi ibyo aregwa’. Mu mwaka ushize leta y’u Burundi yasohoye impapuro zo guta muri yombi Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi akekwaho uruhare mu rupfu rwa Melchior Ndadaye, uruhande rwe ruvuga ko kugeza ubu rutazi ibiri muri dosiye imurega.
Imanza z’abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Ndadaye n’ubu ntizirarangira, hari bamwe mbere bahamijwe icyaha, biganjemo abasirikare bato.
Leta y’u Burundi ubu ivuga ko umugambi wo kwica Perezida Melchior Ndadaye n’abandi bategetsi bari ku ruhande rwe, wacuzwe na Pierre Buyoya wahise ufata ubutegetsi.
Uyu ni naew uri ku mwanya wa mbere ku rutone rw’abantu 17 rwasohowe n’umushinjacyaha w’u Burundi mu kwezi kwa 11 umwaka ushize.
Pierre Buyoya ubu aba mu buhungiro mu mahanga, akaba agaragara mu bikorwa binyuranye by’umuryango w’ubumwe bwa Afurika nk’umugishwanama w’inararibonye mu butegetsi.
Ubucamanza bw’u Burundi bwasohoye impapuro zo kumuta muri yombi kubera uruhare ashinjwa mu bwicanyi kuri Bwana Ndadaye n’abandi bategetsi bakuru.
Maître Yerim Tiam, Umufaransa uri mu bunganira Bwana Buyoya mu mategeko, yabwiye BBC ko umukiriya we, nubwo atahamagajwe n’ubucamanza bw’u Burundi, ariko bunamuhamagaye atabwitaba.
Ati: “Mandat d’arrêt ntabwo ari urwandiko ruhamagaza, ariko anahamagajwe ahageze ni uwuhe mutekano yabona mu gihugu nk’u Burundi?”
Uyu mwunganizi wa Bwana Buyoya avuga ko ubucamanza bw’u Burundi butigeze buhamagaza Buyoya ko kugeza ubu batanazi ibyaha aregwa.
Bwana Tiam avuga ko yasabye Visa yo kujya mu Burundi gukurikirana ibyo yumva biregwa umukiriya we, yemeza ko ambasade y’u Burundi mu Bufaransa yayimwimye.
Avuga kandi ko na bagenzi be bari i Burundi nabo ngo bimwe uburenganzira kuri dosiye irega Buyoya.
Bwana Tiam agira ati: “Ntabwo bihagije kuvuga ngo Buyoya ni we wateguye ubwo bwicanyi, ntabwo ibyo bihagije ntacyo bishingiyeho, niberekane ibihamya, ruriya ni urubanza politiki”.
Tiam azi neza ko kubera mandat d’arrêt zashyiriweho umukiriya we ashobora gufatwa igihe icyo ari cyo cyose, gusa ngo yizeye ko nta gihugu gishyira mu gaciro cyafata Buyoya – ubu widegembya – gishigiye kuri iyo mandat d’arrêt.