Site icon Rugali – Amakuru

Busingye YITUMYE kuri Al Jazeera arahuzuza anakandagiramo ariko sinzi niba ruriya rupapuro Minijust yohereje ruhagijye kuyahanagura yose!

Minijust yashyize umucyo ku magambo ya Busingye y’uko indege yagejeje Rusesabagina i Kigali yishyuwe n’u Rwanda. Minisiteri y’Ubutabera yasobanuye byimbitse ingingo zagarutsweho mu kiganiro Minisitiri Johnston Busingye yagiranye na Al Jazeera cyagaragayemo agace k’ibiganiro byabaye mu muhezo ubwo uyu muyobozi yajyaga inama n’itsinda ry’abajyanama be bakavuga ku bijyanye n’uko Rusesabagina yafashwe n’uko hari inyandiko yabonywe na gereza yoherejwe n’umukobwa we ivugwamo umugambi wo kumutorokesha.

Televiziyo y’Abanya-Qatar, Al Jazeera, kuri uyu wa Gatanu yatambukije inkuru ndende y’iminota 24 ivuga kuri Rusesabagina Paul uri imbere y’ubutabera muri iki gihe akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

Ikiganiro ’Up Front’ cy’iyi televiziyo cyakozwe mu buryo bugaragara ko Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, wari umutumirwa yatumiwe inshuro ebyiri zitandukanye akaganira n’Umunyamakuru ukomoka muri Amerika, Marc Lamont Hill w’imyaka 42 usanzwe ari n’Umwarimu muri Kaminuza ya Temple mu Mujyi wa Philadelphia.

Mu gice cya mbere, Busingye abazwa ibibazo bitandukanye birimo uko Rusesabagina yageze mu Rwanda, aho asubiza ko yageze i Kigali ku bushake mu ndege, agatabwa muri yombi na Polisi hanyuma agashyikirizwa inzego z’iperereza.

Muri iki kiganiro Busingye yirinda kujya muri byinshi, gusa agasobanura ko dosiye iri imbere y’urukiko ko ariho byose bizagaragarira, ndetse ko nk’Intumwa Nkuru ya Leta adashaka kuvuga amagambo ashobora kumvikana nabi mu gihe inkiko zikomeje akazi kazo.

Gusa ati “Nabwiwe ko yari afite inshuti nayo yagaragaraga mu bikorwa bigize icyaha nk’ibyo akurikiranyweho, hanyuma iyo nshuti yari iri gukorwaho iperereza iza kumutanga imuzana i Kigali. Ariko ibindi ndashaka kubirekera urukiko kuko nk’Intumwa ya Leta sinshaka kuvuga ku bintu biri mu nkiko.”

Igice cya mbere cy’ikiganiro gifite iminota 12, mu cya kabiri hatumirwamo na none Busingye, aho yumvishwa amagambo yavuze mu nama yagiranaga n’abajyanama be aho anavuga ko hari amategeko yemerera Gereza kumenya ibiziberamo kugera no ku nyandiko zoherezwamo n’ibindi.

Muri iyo nama n’abajyanama be, ababwira ko hari inyandiko imwe gereza yabonye igaragaza umugambi wo “gutoroka” yoherejwe n’umukobwa wa Rusesabagina. Ngo igaragaza ko bari muri gahunda yo gushaka uko yatoroka. Iyo nyandiko avuga ko yabonywe na gereza ariko nyuma ikaza gusubizwa Rusesabagina.

Usibye iyo ngingo, herekenwa kandi agace aho Busingye n’abajyanama be baba baganira ku bijyanye n’indege yagejeje Rusesabagina i Kigali n’ibyo aza kuvuga mu kiganiro. Umunyamakuru yabajije Busingye uwishyuye indege, amusubiza ko u Rwanda rwishyuriye indege umuntu wagejeje Rusesabagina i Kigali kandi ko byakozwe nta tegeko na rimwe rihutajwe.

Ati “Ni guverinoma yishyuye. Icyo guverinoma yakoze kwari ugufasha umugambi w’uwo mugabo wo kugeza Rusesabagina mu Rwanda. Guverinoma nta ruhare yagize mu kumuzana, kwari ugufasha uwo mugabo washakaga kumuzana mu Rwanda.”

Marc Lamont Hill yanditse kuri Twitter ko hari umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera wibeshye akohereza ako gace k’ibiganiro bya Busingye n’abajyanama be kuri Al Jazeera.

Minijust yashyize umucyo ku byavugiwe muri iki kiganiro

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare, rivuga ko ibiganiro bwite bya Busingye n’abajyanama be byagaragaye kuri Al Jazeera bidasobanura uruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda kuri iki kibazo.

Riti “Minisitiri yahamije ko Guverinoma y’u Rwanda yafashije mu rugendo rwagejeje ku itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina i Kigali muri Kanama 2020, ibintu byari bisanzwe bizwi muri rusange kuva mu Nzeri 2020. Aho Guverinoma ihagaze, ari nacyo cyanagiweho impaka mu rukiko, ni uko iri tabwa muri yombi rinyuze mu mucyo kandi ryubahirije amategeko, ko nta na rimwe uburenganzira bwa Rusesabagina bwigeze buvogerwa.”

Rikomeza rivuga kandi ko Minisitiri Busingye yashimangiye ko ibiganiro hagati y’abaregwa n’abunganizi babo, yewe n’ababa bafunzwe by’agateganyo birengerwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ikindi kandi ni uko yashimangiye ko ibikoresho byose byinjira muri gereza bibanza gusakwa nk’uko amategeko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, abiteganya.

Rikomeza rigira riti “Ubwo Minisitiri yamenyaga ko hashobora kuba hari ibitarubahirijwe mu Ukuboza 2020, yahise ategeka ko inyandiko zisubizwa Rusesabagina ndetse na RCS isabwa kwita ku gutandukanya inyandiko z’ibanga n’izindi zisanzwe.”

Rivuga kandi ko Minisitiri Busingye atigeze avuga kuri iki kibazo (cy’inyandiko) byimbitse mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera kuko yatekerezaga ko abunganira Rusesabagina bashobora kukigarukaho mu iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Gashyantare 2021.

Ibi niko byagenze mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, kuko Me Gatera Gashabana yabwiye urukiko ko hari ikibazo cy’ingutu umukiliya we afite gituma adakora imyanzuro y’urubanza mu mizi.

Yagize ati “Iyo tugeze kuri gereza batwakira neza, banaduha aho gukorera. Sindega gereza ariko dupfa kuhava, ibyo namugejejeho byose akabisabwa kandi nta kintu mugezaho kitajyanye n’ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha kandi biri muri system. Muzadufashe ko cyakwitabwaho kugira ngo abone ayo mahirwe yo gutegura umwanzuro.’’

Rusesabagina yavuze ko byabayeho kenshi. Ati “Ibyo bintu ntabyanditse muri system sinabasha kuzikurikirana. Kereka ngiye kuhakorera [ku biro bya gereza], nkahamara nk’ukwezi. Nta nyandiko ninjirana, nimba ntashobora kuyinjiramo byagenda bite?’’

Urukiko rwanzuye ko ruzabaza Gereza ya Nyarugenge rukumva niba ikibazo cyagaragajwe na Rusesabagina ko atemererwa kugumana dosiye gihari kugira ngo gisuzumwe gikemurwe.

Pasiteri Niyomwungere wazanye na Rusesabagina mu ndege, ni umugabo w’imyaka 44 wavukiye i Burundi, nyuma aza kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi n’ubw’u Rwanda.

Ku matariki ya 12 na 13 Gashyantare 2021, yaganiriye na Jeune Afrique ifatanyije n’ikinyamakuru Libération, baganira hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, we ari i Kigali avuga uko Rusesabagina yageze mu Rwanda.

Ati “Ni we wansabye ko muherekeza i Burundi, ntabwo nigeze mutumira. Yashakaga guhura n’abayobozi ba FLN mu Burundi ndetse n’abayobozi b’u Burundi. Yanyifashije ngo muherekeze muhuze nabo.”

Niyomwungere yavuze ko RIB ariyo yamufashije kwiga umugambi w’uburyo Rusesabagina azafatirwa ku butaka bw’u Rwanda.

Ati “Intego yanjye kwari ukumugeza mu Rwanda atabizi. Naje kumubwira ko yafata indege yihariye, mubeshya ko abayobozi b’u Burundi bemeye kuyishyura, ni uko arabyemera.”

Tariki 27 Kanama 2020 nibwo Rusesabagina yageze i Dubai, nyuma y’urugendo rurerure ruva i Dallas anyuze Chicago. Pasiteri Niyomwungere yari yahageze aramwakira anamugeza kuri hoteli Ibis aho yagombaga kuruhukira by’akanya gato. Niyomwungere ni we wishyuye iyo hoteli.

Rusesabagina amaze kwitunganya, bombi berekeje ku kibuga cy’indege i Dubai aho bagombaga gufatira indege bwite Challenger 605 ya sosiyete GainJet ibaruye mu Bugereki ari nayo yabagejeje i Kigali.

 

Itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera rishyira umucyo ku kiganiro cya Busingye

Source: Igihe.com

Exit mobile version