Mfashingabo Tokugawa ati: “Iyi ngirwa-minisitiri y’ikitiliro ngo ni Busingye, ibisobanuro atanga ntaho bihuliye ni ukuli! Mu Rwanda nta bucamanza buhaba. igihari kizwi neza ni itekinika riba rigamije kwikiza uwo Rwabujindili Kabi Kagame aba yagennye kumuva mu maso.
Bityo, rero Busingye azi neza ko nta bucamanza buba mu Rwanda. Ubuhali ni ubucamanza bwo kurenganya ntabwo ali ubwo kurenganura. ni ikimenyi menyi, vuba nawe buzamuta mu kagozi nka mukuru we. Kugeza U-Rwanda rwuburuye kuko ubu rurubamye, Abanyarwanda ntibateze ubucamanza. ubwiteze ni kazi yake!”
Reba nawe ibyo cya kinyamakuru Igihe cya DMI ya Kagame cyanditse niba ufite umwanya wo guta!:
Busingye yasubije abahuza ifungwa rya Diane Rwigara n’uko yashatse kuba perezida. Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje guca umuco wo kudahana, avuga ko ubutabera bugomba gutangwa kuri Diane Rwigara ariko hahitawe ku gitutu icyo aricyo cyose.
Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, agahurira n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Mukangemanyi we yiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.
Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru mpuzamahanga hakomeje gucicikana abantu basaba ko Diane Rwigara arekurwa, ko afunzwe kuko yagerageje kwiyamamariza kuba perezida kugeza no ku kwibaza ku burenganzira bw’abagore mu gihugu.
Mu nyandiko yanyujije muri The East African, Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze ko u Rwanda rwarenze ibihe by’umuco wo kudahana.
Yahereye ku buryo ubwo Diane Rwigara yageragezaga kwiyamamariza kuyobora igihugu mu 2017, Komisiyo y’amatora (NEC) yagaragaje ko atujuje ibisabwa birimo imikono 600 y’abamushyigikiye, igizwe nibura n’abantu 20 muri buri karere, muri 30 tugize u Rwanda.
Nyuma y’uko NEC yari imaze gutesha agaciro kandidatire ye, uyu mukobwa ngo ntiyigeze ayijuririra cyangwa ngo yitabaze inkiko.
Ahubwo iyi komisiyo yaje gutahura amakosa mu byangombwa bye bikekwa ko byahimbwe, by’umwihariko ku mikono y’abamusinyiye, maze abagenzacyaha batangira iperereza, ku musozo waryo baba bamaze kwizera ko bafite “ibimenyetso ku byaha bikomeye.”
Mu byagaragaye harimo ko binjiye mu myirondoro mu Kigo cy’Indangamuntu nta burenganzira bitangiwe, bakajya mu myirondoro y’abantu yaje no kugaragara ku rutonde rw’imikono Diane yatanze, ndetse abenshi “batunguwe basanze amazina yabo n’imyirondoro kuri ayo malisiti.”
Busingye avuga ko ireme ry’amatora yo mu Rwanda rishingiye ku mwimerere w’amakuru y’abatora abitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo ikintu cyose cyagerageza kuvangira ubwo buryo gikwiye gukorwaho iperereza.
Nyuma hagatangiye kuvugwa mu bitangazamakuru na bamwe mu badipolomate bakorera i Kigali ko Diane Rwigara yaburiwe irengero, bagatangira gusaba guverinoma kugira icyo ikora.
Gusa ngo igihe cyose polisi yagerageje kwinjira mu rugo kwa Rwigara, ntabwo bemererwaga n’umukozi w’uyu muryango. Aho ibikoreye ku ngufu, babasanze mu rugo.
Minisitiri Busingye avuga ko abagize uyu muryango bahawe uburenganzira bemererwa n’amategeko burimo kunganirwa n’abanyamategeko bihitiyemo, urubanza rwabo rukazakomeza ku wa 24 Nzeri.
Yakomeje agira ati “Ntabwo ari byo kuvuga ko Diane Rwigara ari imbere y’ubutabera ku byaha bivuzwe haruguru kubera ko mu 2017 yagerageje kwiyamamaza mu matora ya Perezida. Yari umukandida usanzwe adafite amahirwe yo kurenza amajwi abarirwa ku mitwe y’intoki kandi nta gitutu cya politiki yari ateje ku ishyaka iryo ariryo ryose ryemewe mu Rwanda.”
“Ni n’ibintu bigayitse kuba wakwibaza ku ntambwe y’u Rwanda mu kongerera ubushobozi abagore n’uburinganire. Iyi gahunda irahari mu itegeko ndetse no mu ngiro, kandi izarushaho kugenda igira imbaraga.”
Yavuze ko iyi gahunda ari n’ishingiro ry’iterambere ryihuse ry’u Rwanda mu mibereho myiza kuri bose.
Yakomeje ashimangira ko u Rwanda rwarenze ibihe byo kudahana.
Yakomeje agira ati “Aho kera umuntu yashoboraga, kandi yajyaga, akora icyaha ntabiryozwe, uyu munsi mu Rwanda abantu bose barareshya kandi amategeko arakurikizwa. Diane Rwigara arebwa n’ayo mategeko kimwe n’undi muturage wese.”
Yavuze ko u Rwanda rudashobora kurebera umuco wo kudahana, ashimangira ko uburenganzira bwa Diane Rwigara buzakomeza kubahirizwa kandi azagira umunsi we mu rukiko.
Minisitiri Busingye yijeje ko Guverinoma y’u Rwanda yumva neza ko ubutabera bugomba gutangwa kandi bidatinze, ariko hatitawe ku gitutu icyo aricyo cyose.
Diane Rwigara akurikiranyweho n’inkiko ibyaha birimo kugambirira guteza imvururu muri rubanda no gukoresha impapuro mpimbano