Babiri bamaze gutema DASSO bararashwe barapfa. DASSO (District Administration Security Support Organ), ni urwego rushinzwe umutekano rwaje rusimbuye icyahoze cyitwa “Local Defence”. Uru rwego rwinjiye mu kazi rufite umuvuduko udasanzwe mu gushyira mu ngiro inshingano rufite zirimo gushyira mu bikorwa ibyemezo n’imyanzuro y’akarere irebana n’umutekano ariko bamwe ugasanga bahangana na rwo. Kugeza ubu abasore babiri bararashwe nyuma yo gutema ba DASSO bakoresheje umuhoro.
Ku wa kane tariki ya 14 Mata 2016, nibwo Mbyariyehe Olivier, wari utuye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Rongi, yafashwe ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi i Kiyumba muri Muhanga, ashinjwa gutema akoresheje umuhoro umwe muri DASSO witwa Hategekimana Jeremie. Yamutemye ubwo yari agiye kumufata ari ku mwe n’abayobozi, bamusanze atwika amakara mu ishyamba rya Leta mu Ndiza.
Mbyariyehe wari watemye DASSO yari mu ikipe y’abasore umurenge ufata nka ”Ibihazi”, iri jambo rishatse kuvuga abantu baba barigize intakoreka, ibikorwa by’urugomo aribo bishinjwa mu gace batuyemo,…
Aganira na Bwiza.com, Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rongi, Bwana Ntagisanimana Jean Claude, yagize Ati: “Ni abasore baba barigize intakoreka (Ibihazi) yatwikaga amakara mu biti bya Leta, yamutemye ubwo bari bagiye kumufata, amutemesha umuhoro yasanze afite”.
Nyuma y’iminsi 3, Mbyariyehe Olivier, aho yari afungiye kuri sitasiyo ya Kiyumba yashatse gutoroka ntibyamuhira, yarashwe n’umupolisi wari uri ku burinzi ndetse binemezwa na polisi y’igihugu iby’iryo raswa rye.
Ayo makuru yemejwe n’uwari umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, ko Mbyariyehe yarashwe ubwo yashakaga gutoroka. Yarashwe Ahagana saa moya (7:00) z’igitondo ari ku cyumweru itariki ya 17 Mata 2016, yahise apfa. Hategekimana Jeremie wari watemwe ku gice cy’umutwe, yavurirwaga mu bitaro bya Kabgayi nyuma aza gukira.
Iyi nkuru ikozwe nyuma y’umunsi umwe gusa nabwo hari umusore wo mu Karere ka Rusizi gaherereye mu Ntara y’Uburengerazuba warashwe na Polisi aho yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe ahita apfa.
Namahoro Jean Bosco, umusore w’imyaka 25 y’amavuko, yafashwe na Polisi y’u Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2017, akurikiranweho gutema akoresheje umuhoro umwe mu bakozi bashinzwe umutekano (DASSO).
Bukeye bwaho, ku wa Kane tariki ya 20 Mata, nibwo inkuru yasakaye ko Jean Bosco arasiwe aho yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi, aya makuru yemejwe na polisi y’igihugu ko ari impamo, ko uwo musore yarashwe ubwo yari atorotse.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yatangaje ko nta bundi buryo abapolisi bari ku burinzi bari bafite bwo guhagarika Jean Bosco wari utorotse, usibye kumurasa.
Ati: “Abapolisi bari bari ku kazi nta bundi buryo bari basigaranye, usibye kumurasa kuko yari atorotse kandi yari yarakoze icyaha kiremereye”.
Venuste Ndahagaze, ni we mukozi wa DASSO watemwe na Jean Bosco, ubwo yari kumwe n’abandi bakozi b’Umurenge wa Kamembe, basenya inzu y’umuturage yubatswe mu buryo butemewe n’amategeko.
Ubwo iyo nzu yasenywaga, Jean Bosco wari mu nzu yikingiranye, ngo yasohotse mu nzu ahitira kuri DASSO wari inyuma ahita amutemesha umuhoro mu gahanga. Venuste Ndahagaze, yahise ajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Gihundwe.
Mu myaka 3 ishize urwego rwa DASSO rushinzwe mu Rwanda, hirya no hino mu gihugu, bamwe muri rwo bagiye bahohoterwa n’abo bafatiye mu makosa, bagakubitwa, bagakomeretswa kugera n’aho bamwe mu bayobozi ubwabo nabo bagaragayeho kubahohotera kandi buzuzanya.
Mu Karere ka Kamonyi byagaragaye mu Murenge wa Kayenzi, Akagari ka Cubi, Umudugudu wa Gitwa, aho DASSO witwa Alex Nizeyimana, wari wagiye gufata umuturage mu misozi ya Cubi, umuturage amuca mu rihumye amukonkobora ku bitare akomereka umutwe, ajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kayenzi avirirana.
Alex Nizeyimana, yahanuwe ku bitare byo ku musozi wa Cubi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, Kamugisha Charles, yeguye ku kazi ke, nyuma yo kugaragaraho amakosa harimo n’ayo gukubitira umu DASSO mu isoko. Ibi byateye benshi agahinda kumva ko umuyobozi yakubitiye DASSO mu ruhame kandi ari inzego zikorana.
Uretse ibi kandi hagiye hagaragara inkundura hagati ya DASSO n’abaturage, bafatana mu mashati, rimwe na rimwe DASSO ugasanga arizo ziguye mu makosa zigahanwa, kugeza ubu izo nkundura zikaba zimaze gusa nk’izigabanyuka dore ko mu Mujyi wa Kigali ho bashwanaga n’abazwi ku izina ry’Abazunguzayi, byari bimaze gufata indi ntera.
Urwego rwa Dasso ni rumwe mu nzego abaturage bafitiye ikizere, Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB 2016, bugaragaza ko urwego rwa DASSO rwizewe n’abaturage ku kigero cya 86.1% nyuma ya Polisi y’Igihugu iri kuri 97.1% , ingabo z’igihugu zikaza ku mwanya wa mbere ku gipimo cya 99.0%.
Bwiza.com