Site icon Rugali – Amakuru

Burya ngo koko nta murozi wabuze umukarabya! Senateri Inhofe yateye Kagame UBURASHI muri Sena ya America!

Senateri Jim Inhofe wo muri Sena ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Mutarama 2018 yasobanuriye bagenzi be iterambere ry’ u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ uruhare Perezida Kagame yabigizemo kubwe ngo iryo terambere ni igitangaza’.

Burya ngo koko nta murozi wabuze umukarabya!!! Kagame nashake yegere Senateri Jim Inhofe amubaze icyo anywa! Njye nibaza iterambere Jim Inhofe avuga hano rikanshobera!! Iterambere se n’inyubako gusa? Iyo uzengurutse Kigali Ngali harimo inyubako zingahe zatuma abantu basakuza ngo iterambere. Niba iterambere ari inyubako noneho turarisanga mu mujyi wa Kigali gusa. Nyaruka ugere muri Kigali ngari utubwire iterambere rihari. Amashanyarazi se? Amazi meza se? Imihanda myiza se? Imodoka zigera hose mu cyaro se? Ibigo nderabuzima bihagije se? Abaturage bafata amafunguro byibura inshuro ebyiri ku munsi se? Ntimutangazwe nibyo uwo musenateri yavuze ubwo ari muri bamwe bafana Kagame batazi Kagame icyo aricyo..

Ubwo yavugaga kuri Politiki ya Amerika kuri Afurika, yavuze ko kuri we afata Perezida Kagame nk’inshuti ikomeye ya Amerika. Ibi ntawe uyobewe ko Kagame yari inshuti y’Amerika kuko Amerika iri mubamufashije kugera aho ageze ubu, tuzi neza ko aribo bamwimitse. Ntitubitindeho.

Yatangiye avuga muri make uko mu minsi ijana uhereye muri Mata 1994, mu Rwanda habaye Jenoside mbi ku isi aho abavandimwe bishe abo bavukana, abagabo bakica abagore cyangwa abagore bakica abagabo, byose biturutse ku bwoko bavukanye. Ntawe utazi ko intambara zose ziba muri Afurika ari abo banyamerika n’abo banyaburayi bazitera bitewe n’inyungu bafite muri Afurika indiri y’ubukungu butandukanye; amabuye y’agaciro, peterori n’ibindi… Afurika se izagira amahoro niba abanyafurika badahagurutse ngo bihagarareho barwanye izo parasite bivuga ikinyabuzima cyose kibaho kubera ikindi?

Yavuze ko igitangaje atari uko Kagame, wari uyoboye ingabo za FPR yashoboye guhagarika iyi Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ahubwo ngo igitangaje ni icyo yakoze nyuma yo kuyihagarika. Ninde utazi se ko Kagame ahubwo ari we ntandaro ya Genoside akaba yarakoze uko ashoboye ngo ingabo z’abafaransa zoye gutabara abantu bicwaga kugirango ingabo ze abe arizo zifata iyambere mu gutabara no guhagarika Jenoside maze bamwitirire byose, yitwe intwari. Amayeri ye ntawe utayazi!!! Yatanze abatutsi ho ibitambo kugirango akunde yitwe intwari.

Senateri ati bashoboraga kwihorera ngo ariko Kagame yahisemo inzira y’ubwiyunge. Aravuga se hari icyo azi, azabaze abaturage bo mu majyaruguru ibyababayeho maze abone kuvuga ko ntakwihorera kwabayeho.

Senateri ati amashashi ya palastiki yaraciwe. Yavuze ko bitandukanye n’ahandi yagenze ku isi, u Rwanda ari igihugu kitarangwamo amashashi ya palasitike, bitewe n’uko guverinoma yayaciye hakiyongeraho n’igikorwa cy’umuganda gihuza abaturage buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi. Tugaruke ku mashashi, n’ubwo ntayo abona yandagaye mu mihanda kubera abayakuweho n’ibikorwa by’umuganda, abacuruzi bo bakomeje kuyakoresha. Azanyarukire mu masoko ajye guhaha nk’imboga asabe ka “me to you” ko gushyiramo ibyo ahashye arebe icyo bazamuha. Amasashi arakoreshwa ariko rwihishwa nyine kuko uwo bafashe ayakoresha bamuca amande.

Yavuze ko n’ubwo u Rwanda ari igihugu cy’imisozi kandi gikennye ku buryo bitoroshye gukeka ko haba ibikorwa remezo bizima, ngo u Rwanda ni igihugu gifite ibikorwa remezo byiza kandi bidashaje ku buryo hari aho yageze akajya akeka ko ari muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Niba yarageze nka Nyarutarama urumva yavuga iki? Nyarutarama ni zingahe mu Rwanda? Nyarutarama nyine uzayisanga muri kigali. Ibikorwa remezo uzabisanga ahanini mu mijyi gusa. Nyarukira mu byaro maze ubone wemeze ko ibikorwa remezo biri hose

Yavuze ko Abanyarwanda ari abakozi ugereranyije n’imiterere y’igihugu, kuko usanga abenshi bahinga ku misozi. Yavuze ko bitoroshye guhita umuntu abona ko ari abakozi ariko iyo uhageze ubona bafite ubushake bwo gukora no gushaka kwiteza imbere. Ntashiti Abanyarwanda barakora ariko se umusaruro ukaba uwuhe? Narebere kubiri kuba ku bahinzi b’ibirayi cyangwa ku baturage bari kwicwa n’inzara kubera nta musaruro leta igaterera agati mu ryinyo.

Yavuze ko bitoroshye ko wajya ahantu henshi muri Afurika cyangwa ku isi ukumva utekanye nk’uko bigenda iyo uri mu Rwanda. Yavuze ko igitangaje kurutaho ni uko u Rwanda rwaciye muri Jenoside ariko ubu nta kimenyetso cyayo wahabona. Niba u Rwanda rufite umutekano kuki ubu harho impunzi zirimo zihunga iki? Kuki n’izikiri hanze zidatahuka zose? Abantu babura irengero ryabo baba bagiye he? Abapfa buri munsi twirirwa twumva mu binyamakuru baba bazize iki? Umutekano muke ntabwo ari Genoside yonyine ahubwo n’ubutegetsi bwica buvutsa abaturage barwo umutekano

Yavuze ko u Rwanda rwashoye imari mu bikorwa remezo kugira ngo bishyigikire ubukerarugendo. Yatanze urugero rw’amahoteri akomeye amaze kuhazamurwa nk’inyubako ya Kigali Convention Center. Yavuze ko iterambere umuntu abona mu Rwanda bitagarukira ku jisho gusa kuko n’imibare ibyemeza. Imibare irabyemeza!!! . Kagame afite impamyabumenyi muguhimba imibare yerekana ko ubukungu bw’u Rwanda buzamuka. None se niba ubukungu bw’igihugu buzamuka kuki abaturage bakomeza kurira bataka inzara? Ababyeyi nabo benshi bananiwe kwishyurira abana babo amashuri. None se izamuka ry’ubukungu ntirigaragarira mu mibereho myiza y’abaturage?

Yavuze ko mu Rwanda hamaze kugera ikoranabuhanga umuntu atakekera muri Afurika, yatanze urugero rw’uko mu Rwanda ari ho ha mbere hagejejwe internet ya 4G muri Afurika, akaba ari naho hari gukorerwa igeragezwa rya tekinoloji ya Drones mu gutanga amaraso ku barwayi. Iryo koranabuhanga ni umutungo wa Kagame ntabwo ari umutungo w’igihugu. Kagame n’agatsiko ke bigwijeho umutungo w’igihugu.

Kagame n’agatsiko ke bitwa ba Rusahurira mu nduru!!!!!

Ange Uwera

Exit mobile version