Site icon Rugali – Amakuru

Burundi-Urupfu rwa Depite Hafsa Mossi: «Minisitiri Louise Mushikiwabo yagereranywa na ya nyombya bahaye akazi ko kurinda amazi y’intare!»

Uriya mwana w’umukobwa yararushye ku buryo buteye agahinda gusa ikibabaje ni uko ashobora kuba atumva neza ikibazo arimo. Mu kanya nahoze ndeba urutonde rw’abantu bose babaye minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda uhereye ku bwa Kayibanda,
Nasanze ari benshi cyane ariko muri bose abahuye n’ibibazo cyane ndetse amazina yabo agasigara mu mitwe y’abanyarwanda ni Dr. Charles Muligande na Louise Mushikiwabo. Dr. Muligande yabaye minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu gihe kibi kuko aribwo Kagame yarimo gucura inkumbi muri Kongo maze BBC mu ijwi rya Laurent Ndayihurume imubaza niba ingabo z’u Rwanda ziri muri Kongo.
Dr, Muligande yasubije ko ntaziriyo. Umunyamakuru yaramuhase akomeza kumuhakanira abonye amutsembeye aramubwira ati : « Nziko wemera Imana kandi uri umurokore warahira izina ry’Imana ko nta ngabo ziriyo ?» Dr. Muligande asubiza ko izina ry’Imana rigira uko rigenda aba atsinzwe atyo. Guhera uwo munsi Kagame yatangiye kumureba nabi birangira anirukanywe.
MINAFFET : Minisiteri yo kubeshya ?
Ubusanzwe minisiteri y’ububanyi n’amahanga igenewe gutsura umubano, ubucuti n’ubutwererane hagati y’ibihugu. Mu Rwanda ntabwo ariko biri, abaturage b’u Rwanda bayifata nka minisiteri yo kubeshya, kuryaryana, kwishongora, gusuzugura abandi, kubakina ku mubyimba no guteza impagarara n’amakimbirane mu karere.
Minisitiri Mushikiwabo akigera muri uyu mwanya yahuriyemo na Mapping Report y’inzobere za loni zashinje Kagame na FPR kurimbura abahutu muri Kongo bataretse n’abanyekongo barenga miliyoni 7. Mu kiganiro yahaye BBC kuri uwo mugoroba, Mushikiwabo yarahakanye aratsemba avuga ko iyo raporo ya MAPINGI RIPOTI yuzuyemo ibinyoma ko nta kintu kizima na kimwe kirimo.
Guhera ubwo kugeza uyu munsi, Mushikiwabo yokamwe no kubeshya ku buryo abantu mu Rwanda bamwita minisitiri w’umubeshyi uyobora minisiteri yo kubeshya no kumwamwanya amahanga ku kuri ku bibera mu Rwanda.
Mushikiwabo ameze nk’urinze amazi y’intare ariko atazi ikigamijwe
Mu mashuri abanza twigishijwe imigani y’ibitekerezo inyuranye harimo nk’uwitwa ubwoba bw’inyamanswa, ubwenge bwa bakame, bakame n’impyisi, mutima muke wo mu rutiba n’indi myinshi cyane kandi yari myiza ku buryo iyo bayigishaga wumvaga biryoshye.
Hari n’undi mugani-gitekerezo witwa AMAZI Y’INTARE. Muri icyo gitekerezo, umwanditsi asobanura ko amapfa yaje gutera noneho intare umwami w’ishyamba ikabura amazi yo kunywa niko kwigira inama ifukura iriba rinini amazi azamo noneho iyo ntare umwami w’ishyamba ikajya ijya gushoka muri ayo mazi.
Kubera ko amapfa yari yateye inyamanswa zose zikicwa / zikazahazwa n’umwuma n’inyota, iyo inyamanswa zindi zabonaga intare izamutse isubiye mu rugo rwayo nazo zaramanukaga zikajya gushoka intare yagaruka igasanga amazi yagabanutse ni uko uburakari bukayica.
Umunsi umwe yigiriye inama itumiza inama ibaza icyakorwa ni uko inyombya iravuga iti: “Nyagasani impamvu amazi ashira mu kibumbiro cyawe wifukuriye ni uko burya iyo uzamutse ukutse amazi yawe utundi tunyamanswa duhengera tukaza tukagotomera asigayemo. Intare yahise iha inyombya akazi ko kuyirindira amazi maze ihabwa amabwiriza izajya ikurikiza.
Mu gihe inyombya yagiye kurega no gushyashyariza inyamanswa ngenzi zayo itazi ikigamijwe inibwira ko biri burangirire aho, intare yarayibwiye iti: “Ubwo ari wowe uzanye ikibazo ni nawe ugomba kumbera igisubizo.” Guhera ubu ni ukujya muri kiriya giti kiri hejuru y’ikidendezi cy’amazi yanjye ukimanikamo wajya ubona inyamaswa zimanutse zije gushoka amazi ukajya usakuza ukavuga uti :”AMAZI Y’INTARE, AMAZI Y’INTARE, AMAZI Y’INTARE” ubwo nimbyumva nanjye nzajya mpita manuka niruka ngenda nk’iya Gatera maze izo nyamanswa nzivunire umuheto. Ngayo ng’uko!
Ese Mushikiwabo yari akwiye gutanga pole ku rupfu rwa Depite Hafsa Mossi?
Amakuru dukesha RFI aravuga ko uwigeze kuba minisitiri mu Burundi ubu akaba yari depite mu nteko ishinga amategeko ya EALA ejo yarashwe asohoka mu rugo rwe aho atuye i Burundi. Amakuru aravuga ko abamwishe bari abagabo babiri bari bari mu modoka kugeza ubu bakaba bataramenyekana.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bw’akarere mu Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo yahise atanga ubutumwa avuga ko ababajwe n’urupfu rwa Madamu Afsa Mossi. Ikibazo nibaza ni iki: “Ese Mushikiwabo yaba azi neza uko umubano uhagaze hagati y’u Rwanda n’u Burundi?”
Mushikiwabo azi neza ko ikibazo kiri mu Burundi cyateweyo na Kagame aho yakoragayo kudeta ku italiki 13 Gicurasi 2015 ikananirana none ingaruka zayo zikaba zarananiranye kurangira. Abicanyi ba Kagame barajagata muri Bujumbura kandi birirwa bicayo abantu b’inzirakarengane ahanini b’abatutsi hagamijwe kwangisha abarundi perezida Nkurunziza no kuzamubeshyera ko arimo gukora genocide y’abatutsi.
Abategetsi b’u Burundi baherutse kuvuga ko u Rwanda ari umuturanyi mubi cyane ku buryo guturana n’u Rwanda ari ukubura uwo muturana nawe. Perezida Nkurunziza ntacyo avuga aricecekeye mbese yifata nk’aho ntacyabaye ariko buriya ibiba byose abibika mu nda amaherezo ubitera azabyishyura amanywa ava.
Mu by’ukuri ntabwo navuga ngo Depite Afsa Mossi yishwe n’abicanyi ba Kagame bajagata i Bujumbura, nta n’ubwo navuga ngo yahitanywe n’abo ku ruhande rwa Nkurunziza ariko kuba yitabye Imana Mushikiwabo agahita yitanguranwa yifatanya n’abo mu muryango we kandi azi neza ko ikibaye cyose mu Burundi gishinjwa u Rwanda ni ikimenyetso ko Mushikiwabo ameze nka ka kanyoni k’igasozi kahawe kurinda amazi y’intare kivugiraga gusa katazi ibir bukurikireho.
UDAHEMUKA Eric
http://www.ubworoherane.com

Exit mobile version