Burundi – Rwanda: Amaherezo y’umubano mubi w’ibihugu byombi ni ayahe? Mu kwezi kwa kane uyu mwaka imyaka itanu yaruzuye ubutegetsi bw’ibi bihugu bubanye nabi, guhinduka k’ubutegetsi mu Burundi bamwe babibonamo icyizere cy’impinduka, ariko ibiherutse kuvugwa n’abategetsi ku mpande zombi byatanze indi shusho.
Onesphore Sematumba, umusesenguzi wa politi yo mu karere k’ibiyaga bigari wo mu ishyirahamwe International Crisis Group, avuga ko hari dipolomasi y’ibanga iba iri gukorwa bashaka uko umubano waba mwiza
Ijambo riheruka kuvugwa na Perezida mushya Evariste Ndayishimiye, ko u Burundi “butazagirana imigenderanire n’igihugu gikoresha uburyarya”, ryatumye hari abongera kwibaza aho ibintu bigana.
Vincent Biruta ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda yavuze ko mu byo perezida mushya w’u Burundi yavuze u Rwanda rwabibonyemo “kudashaka umubano”.
Bwana Sematumba avuga ko abantu badakwiye kwitega impinduka z’ako kanya ku mutegetsi mushya w’u Burundi, ariko ko nawe azi kandi yavuze ko kubana nabi n’abaturanyi bitakomeza.
Yabwiye BBC ati: “Perezida mushya ni umwe mu bategetsi bakuru ba CNDD-FDD, mbere yo kuba perezida yari umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD, ni ukuvuga ngo ntabwo yaje ahindura ibintu ngo akore politiki zisa n’izisebya ‘system’ yariho yose.”
Bwana Sematumba avuga ko “mu ijambo rikomeye Ndayishimiye yavuze atigeze avuga igihugu cy’u Rwanda mu magambo”, ariko ko yaciye amarenga.
Ati: “[Urebye]… yavuze ko hari ibintu bitaganirwaho; ‘niba mushaka ko tugenderana mubanze muduhereze bariya bantu bavugwa mu mugambi wa coup ya 2015 noneho turebe uko twaganira'”.
“Ni ijambo ryakomeje kuvugwa muri politiki y’u Burundi kuva nyine mu 2015, perezida mushyashya [rero] ari mu murongo usanzwe wa ‘discours’ politiki y’u Burundi yo kuvuga ngo ‘yego tuzaganira n’abaturanyi ariko hari umurongo utukura tutarenga'”.
None amaherezo ni ayahe?
Mu myaka itanu ishize, nubwo imipaka hagati y’ibihugu byombi itafunzwe kubera iki kibazo, ariko umubano mubi w’ubutegetsi bwombi wazambije bigaragara ubuhahirane, n’imigenderanire hagati y’Abarundi n’Abanyarwanda, bahujwe na byinshi bagatandukanywa urebye n’uruzi rw’Akanyaru gusa.
Ibi byagize ingaruka mbi ku buzima bw’imiryango ibihumbi y’abantu bari batunzwe n’ibikorwa byambukiranya Akanyaru, aba bahora bahanze amaso ko abategetsi bongera kubana neza, nabo ubuzima bwabo bugasubira uko bwahoze.
Bwana Sematumba avuga ko nubwo mu biboneka ari nkaho nta biganiro bibaho byo kuzahura umubano w’ubutegetsi bwombi, ariko ngo hari ibikorwa.
Ati: “Ahubwo hari intambwe zindi zikorwa muri dipolomasi, twakwita dipolimasi y’ibanga, buriya baravugana ku nzego wenda zo hasi, za gisirikare, hari abantu bakora kugira ngo uriya mubano ube mwiza.
“Icyo tuvuga, kandi na perezida Ndayishimiye nawe azi neza – kandi yarabivuze – [ni uko] iriya politiki y’ubwigunge yo kubana nabi n’abaturanyi ntabwo yayikomeza manda yose y’imyaka irindwi.”