Site icon Rugali – Amakuru

Burundi – Rwanda – DR Congo: BBC Imvo n’Imvano ku bitekerezo by’abatwandikiye ku biganiro ku bukoloni bw’Ububiligi

Twongeye kuba ikaze muri iki kiganiro cy’Imvo n’Imvano, kuri uyu wa gatandatu tariki 8 z’ukwa 8 mu 2020. Uyu munsi turakomeza ikiganiro twacumbitse ku wa gatandatu wo kw’itariki 18 z’ukwezi gushize kwa 7, ikiganiro cyahaga umwanya abahanga mu by’amateka yo mu Rwanda no mu Burundi, basobanuraga ibyakozwe n’abakoloni muri ibyo bihugu.

Icyo kiganiro na cyo cyakurikiraga icyo twakoze nyuma yaho Umwami w’Ububiligi Philippe Léopold Louis Marie, ku nshuro ya mbere mu mateka y’igihugu cye, watangaje ko yicuza ku marorerwa Umwami w’Ububiligi Léopold wa 2 na leta y’Ububiligi bakoreye Abanyecongo mu gihe cy’ubukoloni na mbere yaho.

Ibyo byari bikubiye mu ibaruwa yandikiye Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, igihe Congo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 imaze ibonye ubwigenge. Hari ku itariki ya 30 y’ukwezi kwa 6.

Nyuma y’intambara ya mbere y’isi, mu 1916 ni cyo gihe Ububiligi bwatangiye kujya mu Rwanda no mu Burundi, ariko buyobora ku mugaragaro ibyo bihugu nyuma yo guhabwa ububasha n’umuryango w’abibumbye, kuva mu 1924 kugeza mu 1962, ibyo bihugu bimaze kubona ubwigenge.

Icyo gihe Ubudage bwari bumaze gutsindwa muri iyo ntambara, ibyo bihugu Ububiligi bubyita Urundi-Ruanda cyangwa se Ruanda-Urundi.

Muri uyu mwaka, ubutegetsi bw’Ububiligi bwashyizeho akanama k’abadepite gategura kuzatangira imirimo yako mu kwezi kwa 9, kugira ngo karebe amabi yaba yarakorewe ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Abatumire bacu muri icyo kiganiro bari Professeur Nduwayo Jean Marie na Professeur Alexandre Hatungimana, abarimu bigisha amateka muri Kaminuza y’u Burundi.

Abo ni Abarundi batuye mu Burundi.

Twari kumwe kandi na Professeur Munyarugerero François-Xavier, Umunyarwanda wize akanigisha iby’amateka, ubu atuye mu Bufaransa, turi kumwe kandi na Nizeyimana Innocent, umunyamateka akaba n’umushakashatsi ku ruhare rw’ubukoloni ku macakubiri yabaye mu Rwanda. Amaze kwandi ibitabo 2 kuri icyo kibazo. Ari i Kigali mu Rwanda.

Icyo kiganiro cyari kiyobowe na Félin Gakwaya, cyacumbitswe amaze kubaza Professeur Alexandre Hatungimana icyo yumva ako kanama k’abashingamateka k’Ububiligi kakwiga kugira ngo icyo kibazo gishakirwe umuti.

Muri iki kiganiro rero turanaha umwanya bamwe mu batwandikiye bashaka gutanga ibitekerezo kuri urwo ruhererekane rw’ibyo biganiro twari twabagejejeho.

Iki kiganiro mwagiteguriwe na Prudent Nsengiyumva.

BBC

Exit mobile version