Site icon Rugali – Amakuru

Burundi – Rwanda: Abashinzwe ububanyi bahanye ubutumwa guverinoma zombi zandikiranye

Inama y'abategetsi bombi yabereye aho basangiye umupaka wa Gasenyi - Nemba. Itangazo ry'iyi nama rivuga ko baganiriye ku mpamvu zateye ubushyamirane kuva mu 2015, n'ubushake basangiye bwo gusubiza ibintu mu buryo. Mu muhezo, Bwana Shingiro na Bwana Biruta bahanye ubutumwa guverinoma z'ibihugu byombi zandikiranye. Bwana Shingiro kandi yatumiye mugenzi kuzasura u Burundi, itangazo rivuga ko ubu butumire bwakiriwe bukazashyirwa ku itariki izumvikanwaho n'impande zombi. Kuki inama itunguranye? U Burundi bushinja u Rwanda uruhare muri Coup d'État yaburijwemo mu 2015, no gucumbikira abayiteguye bahunze, u Rwanda rushinja u Burundi gufasha abashaka kurutera. Marie Claire Niyubahwe wize iby'ububanyi n'amahanga utuye mu Rwanda, avuga ko guhura kw'aba bategetsi ari intambwe ikomeye mu gukemura ibibatanya. Abaturage b'ibihugu byombi ntibagihahirana kandi ntibakigenderana nka mbere ya 2015, ibi byagize ingaruka mbi ku mibereho y'ibihumbi amagana by'abaturage b'ibi bihugu, bihuriye kuri byinshi. Guhura kw'aba bategetsi bombi kwabaye mu buryo busa n'ubutunguranye kuko bitari byaratangajwe ku mugaragaro ko bazahura. Madame Niyubahwe avuga ko mu kuzahura umubano umaze igihe kinini warazambye "haba hari urwicyekwe rwinshi". Ati: "Nyuma y'igihe nk'iki batavuga rumwe nta ruhande ruba rwizeye neza urundi, ni yo mpamvu byinshi bashobora kubitegura mu ibanga...Buriya haba harabaye ibiganiro byinshi ngo bagere aho bahura gutya". Mu kwezi kwa munani, abasirikare bashinzwe iperereza mu ngabo z'u Burundi n'iz'u Rwanda bahuriye kuri uyu mupaka wa Gasenyi (i Burundi) - Nemba (mu Rwanda). Icyo gihe, Ambasaderi Zakary Muburi-Muita, umunyamabanga mukuru w'urwego mpuzamahanga ruhuza ibihugu byo mu karere (ICGLR), yabwiye BBC ko ari "intangiriro nziza" n'amahirwe yo gukemura ibibazo. Yagize ati: "Birazwi neza ko iyo ibihugu biri kuganira haba hari amahirwe ko byabana neza, [ariko] iyo bitari kuganira ibyo ntibishoboka." Ibintu bigiye gusubira nka mbere? Abarundi n'Abanyarwanda benshi bifuza ko umubano w'ibi bihugu wasubira kumera neza mu nyungu za rubanda. Gusa Madame Niyubahwe avuga ko abona ko ari ibintu bidashoboka ejo cyangwa ejo bundi kuko avuga ko "kugarura icyireze hagati y'ubutegetsi n'ubundi bifata igihe". Ati: "Ibiheruka gutangazwa na Perezida w'u Burundi yavuze neza ibyo basaba u Rwanda, u Rwanda narwo sinavuga ko rugiye kuvanaho amakenga rufite ku Burundi aka kanya. "Guhura bakavugana ku bibazo bafitanye ni intambwe nziza yo kubicyemura, ariko guhita bicyemuka ejo cyangwa ejo bundi simbibona, bishobora gufata igihe kitari gito ngo ibintu bisubire uko byahoze."

Albert Shingiro na Vincent Biruta, ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Burundi n’u Rwanda, uyu munsi bahuriye ku mupaka w’ibihugu byombi wa Nemba – Gasenyi.

Ni bo bategetsi bo ku rwego rwo hejuru mu butegetsi bwa gisiviri bahuye ku mugaragaro kuva mu 2015 ibi bihugu byombi byagirana amakimbirane ya politiki.

Inyandiko yatangajwe nyuma y’iyi nama, ivuga ko uru rwari uruzinduko rwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi mu Rwanda.

Inama y’abategetsi bombi yabereye aho basangiye umupaka wa Gasenyi – Nemba.

Itangazo ry’iyi nama rivuga ko baganiriye ku mpamvu zateye ubushyamirane kuva mu 2015, n’ubushake basangiye bwo gusubiza ibintu mu buryo.

Mu muhezo, Bwana Shingiro na Bwana Biruta bahanye ubutumwa guverinoma z’ibihugu byombi zandikiranye.

Bwana Shingiro kandi yatumiye mugenzi kuzasura u Burundi, itangazo rivuga ko ubu butumire bwakiriwe bukazashyirwa ku itariki izumvikanwaho n’impande zombi.

Kuki inama itunguranye?

U Burundi bushinja u Rwanda uruhare muri Coup d’État yaburijwemo mu 2015, no gucumbikira abayiteguye bahunze, u Rwanda rushinja u Burundi gufasha abashaka kurutera.

Marie Claire Niyubahwe wize iby’ububanyi n’amahanga utuye mu Rwanda, avuga ko guhura kw’aba bategetsi ari intambwe ikomeye mu gukemura ibibatanya.

Abaturage b’ibihugu byombi ntibagihahirana kandi ntibakigenderana nka mbere ya 2015, ibi byagize ingaruka mbi ku mibereho y’ibihumbi amagana by’abaturage b’ibi bihugu, bihuriye kuri byinshi.

Guhura kw’aba bategetsi bombi kwabaye mu buryo busa n’ubutunguranye kuko bitari byaratangajwe ku mugaragaro ko bazahura.

Madame Niyubahwe avuga ko mu kuzahura umubano umaze igihe kinini warazambye “haba hari urwicyekwe rwinshi”.

Ati: “Nyuma y’igihe nk’iki batavuga rumwe nta ruhande ruba rwizeye neza urundi, ni yo mpamvu byinshi bashobora kubitegura mu ibanga…Buriya haba harabaye ibiganiro byinshi ngo bagere aho bahura gutya”.

Mu kwezi kwa munani, abasirikare bashinzwe iperereza mu ngabo z’u Burundi n’iz’u Rwanda bahuriye kuri uyu mupaka wa Gasenyi (i Burundi) – Nemba (mu Rwanda).

Icyo gihe, Ambasaderi Zakary Muburi-Muita, umunyamabanga mukuru w’urwego mpuzamahanga ruhuza ibihugu byo mu karere (ICGLR), yabwiye BBC ko ari “intangiriro nziza” n’amahirwe yo gukemura ibibazo.

Yagize ati: “Birazwi neza ko iyo ibihugu biri kuganira haba hari amahirwe ko byabana neza, [ariko] iyo bitari kuganira ibyo ntibishoboka.”

Ibintu bigiye gusubira nka mbere?

Abarundi n’Abanyarwanda benshi bifuza ko umubano w’ibi bihugu wasubira kumera neza mu nyungu za rubanda.

Gusa Madame Niyubahwe avuga ko abona ko ari ibintu bidashoboka ejo cyangwa ejo bundi kuko avuga ko “kugarura icyireze hagati y’ubutegetsi n’ubundi bifata igihe”.

Ati: “Ibiheruka gutangazwa na Perezida w’u Burundi yavuze neza ibyo basaba u Rwanda, u Rwanda narwo sinavuga ko rugiye kuvanaho amakenga rufite ku Burundi aka kanya.

“Guhura bakavugana ku bibazo bafitanye ni intambwe nziza yo kubicyemura, ariko guhita bicyemuka ejo cyangwa ejo bundi simbibona, bishobora gufata igihe kitari gito ngo ibintu bisubire uko byahoze.”

Exit mobile version