Site icon Rugali – Amakuru

Burundi: Perezida Ndayishimiye Evariste yabwiye Kagame ko batazagirana imigenderanire n’igihugu gifataho impunzi ingwate

Perezida mushya watorewe kuyobora u Burundi, Gen Ndayishimiye "Neva", ari burahire mu kanya

Ibi bazo byu Rwanda nu Burundi biri gukomeza kugenda bifata intera kubw’amafuti yabayobozi na politike mbi iri mu Rwanda. Impunzi ziravugako zishaka gutaha u Rwanda rukazangira, icyo si nacyo kibazo cyonyine biragaragara yuko umubano wu Rwanda nu Burundi udateze kuzazahuka mugihe.

U Rwanda rudatanze abasize bakoze amahano i Burundi. Aribyo president wi Burundi yise uburyarya, ati nti watubeshya ko udukunze mugihe udushinga ihwa ukanategereza ko turyikuramo. Ni nkaho yakavuze ati nti mwakadushyize mubibazo turimo ngo mugerekeho kutubeshya ko mudukunze. Yanakomeje avugako igihugu cye gishaka amahoro kifuza amahoro kandi ko kidafatanya nuwariwe wese washaka guhungabanya ikindi gihugu. Abo yabwiraga ibi murabumva.

Mu ijambo rya Perezida Evariste yavugiye ahitwa Busoni mu ntara ya Kirundo, yavuze ko u Burundi butazagirana imigenderanire n’igihugu cy’indyadya gifataho impunzi ingwate kikanacumbikira inkozi z’ibibi zahekuye u Burundi aho kuzohereza ngo zigezwe imbere y’ubutabera.

Ibi bije mu gihe hari impunzi z’abarundi zo mu nkambi ya Mahama mu Rwanda zandikiye Perezida Ndayishimiye zimusaba gutahuka.

Iyumvire hasi nawe ibyo perezida Ndayishimiye yavuze.

Exit mobile version