Muribuka mwese ibisasu byigeze guterwa na DMI muri Kigali hagapfa inzirakarengane ahagana muri 2012 cyangwa 2013 niba nibuka neza ariko kugeza na nubu leta ya Kagame ikaba itari igeze ifata umuntu wabiteye kereka gusa kutubwira ko ari abarwanya leta nka Gen Kayumba babiteye. Ibi iyo Kagame abeshya abanyarwanda abivuga adaseka iyo umubonye abivuga wagirango afite ibimenyetso simusinga. Reka twe abanyarwanda amasso yaheze mu kirere.
Abarundi rero ntibirirwe bata igihe cyabo kuko niko leta ya Kagame ikora. Buri gihe bavuga ibintu nta bimenyetso simusiga bafite kandi baba bashaka ko ibinyoma bakubwiye ubimira bunguri. Ese kuba umuntu yatera i Bugarama agahungira i Burundi bishatse kuvuga iki? Ese kuki DMI itabikora igahungirayo ariko ifite ahandi iri buce batayibonye ikagaruka mu Rwanda? Leta ya Kagame yagombaga kuvuga ko hari abantu bateye i Rusizi ko bakirimo gukora iperereza. Wenda icyo gihe umuntu yari gupfa kubyemera.
Ariko kuvuga ko abateye bahungiye i Burundi bishishe byinshi. Ese kuki ataba ari uburyo Kagame arimo ashakisha ngo arebe uko yabona umuti wabya biganza bye yatubwiye biribwaribwa ngo ategereje igitero kizaturuka i Burundi? Nawe uri Kagame wakwemera ko ibiganza byawe biribwaribwa ubuziraherezo? Cyangwa washaka umuti wo kugukiza kuribwa. Nibyo rero Kagame arimo ashaka kuko yategereje igitero kivuye mu Burundi none yarahebye.
Francis Kayiranga