Site icon Rugali – Amakuru

Burundi: Ndayishimiye ntazabe nka Habyariamana ngo agushwe mu mutego na Kagame azitonde mbere yo gufungura imipaka

Abarundi bazi uko FPR na Kagame bakora iyo ushyikiranye nabo.jpg

YouTube video player

Burundi: Perezida Ndayishimiye ntazabe nka Perezida Habyariamana ngo agushwe mu mutego na Kagame azitonde mbere yo gufungura imipaka. Nubwo Kagame asigaye hashusha bwa kabiri, Ndayishimiye n’u Burundi bagomba kuzirikana ko Kagame atajya ava kw’izima. Hari impamvu nyinshi ziri kumutera gusaba ko abarundi bakongera gufungura imipaka ariko muri izo mpamvu sinshidikanya ko ashaka gusohoza umugambi yari afite muri 2015 ubwo yashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza na CNDD-FDD. Akaburiwe n’impongo!

Perezida Ndayshimiye n’u Burundi bagobye guha amabwiriza Kagame atayakurikiza bakamubwira kujya ahandi kandi bakongera no kumwihanangiriza ko naramuka yongeye gushaka gukora amafuti ye mu Burundi bazahita bongera bagafunga imipaka yabo mu gihe baba bamwemereye kuyifungura ariko ibi bakazaba Kagame amaze gutanga ba Gen Niyombare. Mu byo bagomba kumwihanangirizaho harimo kutongera kohereza abicanyi be k’ubutaka bw’uburundi cyangwa kugura abagambanyi mu Burundi bo gushyira mu bikorwa ubwicanyi bwe.

Exit mobile version