Site icon Rugali – Amakuru

Burundi: Lt Kelly Nkurunziza, umuhungu wa Pierre Nkurunziza, yahawe umudari w’intwari

Mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bw’u Burundi ku nshuro ya 58, Perezida Evariste Ndayishimiye mu bo yahaye amashimwe harimo Liyetona Kelly Nkurunziza, umuhungu w’uwo aherutse gusimbura Pierre Nkurunziza.

Mu bandi bahawe amashimwe harimo abasirikare babiri – umwe yarapfuye – barwanye n’ab’igihugu cyo mu majyaruguru y’u Burundi atavuze izina, imirwano yabereye mu kiyaga cya Rweru.

Ibirori byabereye kumurwa mukuru w’ubukungu i Bujumbura byaranzwe n’akarasisi k’amashirahamwe y’abakozi hamwe n’igisirikare no guha amashimwe abakoze neza mu nzego zitandukanye mu gihugu.

Mu gutanga amashimwe, Perezida Ndayishimiye yanahembye Kelly Nkurunziza, aboneraho no kwemeza ko yaraye azamuwe mu ntera akava ku ipeti rya sous-lieutenant akaba Lieutenant.

Mu kwezi kwa gatatu nibwo Kelly Nkurunziza yambitswe na se Perezida Nkurunziza ipeti rya ‘sous-lieutenant’ nyuma yo gusoza amasomo ya commando mu ishuri rya gisirikare mu Burundi.

Mu kumuha ishimwe, Bwana Ndayishimiye yagize ati: “Iyindi ntwazangabo musanzwe muzi ariko ihita ibatangaza kuko yakoze bigashimwa ni Liyetona Nkurunziza Kelly.

“Nawe nyene n’abamurongoye bose baramushimye kuburyo ejo [ku wa kabiri] yari sous-lieutenant none baraye bamuhaye ipeti rya lieutenant kubera ubutwari bwiwe.”

Bwana Ndayishimiye yavuze ko uyu muhungu, w’imfura ya Pierre Nkurunziza, yize mu mahanga atashye ahita ajya kwiga ishuri rya commando aho yarangije ari uwa mbere.

Ati: “Ni umwana bavuga bati ‘ni umusore afite akazoza’, yabaye urugero muri discpline, mu bwenge, mu butwari, bose n’abamutwaye bose baramureba bakavuga bati ‘uyu musore azavamwo ikintu'”.

Lt Kelly Nkurunziza yahawe umudari w’intwari w’urwego rwa ‘ordre de mérite patriotique’ classe de Chevalier, ndetse na miliyoni imwe n’ibihumbi 500 y’amarundi yo “kumutera intege” nkuko Bwana Ndayishimiye yabivuze.

Hanahembwe kandi umuryango wa Adjudant Nitunga Jonathan wahawe umudari na miliyoni imwe n’ibihumbi 500 by’amarundi.

Bwana Ndayishimiye yavuze ko Adjudant Nitunga yiciwe mu kurasana kwabereye mu kiyaga cya Rweru hagati y’ingabo z’u Burundi n’iz'”umuturanyi wo mu buraruko” (amajyaruguru) atavuze mu izina.

Mu kwezi kwa gatanu, igisirikare cy’u Rwanda, igihugu kiri mu majyaruguru y’u Burundi, cyatangaje ko cyarasanye n’igisirikare cy’u Burundi muri icyo kiyaga.

Igihembo nk’icyo cyahawe kandi caporal chef Ndizeye Fulgence wavuzwe ko yarwanyije bikomeye abo barwanaga muri uko kurasana, agatabara abarobyi b’Abarundi.

Mu bandi bahembwe harimo na Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania, igihembo cye kikaba cyashyikirijwe ambasaderi wa Tanzania mu Burundi.

Exit mobile version