Guverinoma y’u Rwanda yahaye amezi abiri (ashobora kongerwa rimwe) impunzi z’Abarundi bahungiye mu Rwanda n’imodoka zabo, ngo babe bazikoresha muri icyo gihe, nyuma y’ayo mezi bazajya bishyura 20,000 Frw buri kwezi.
Abahangayitse cyane ni abahunganye imodoka zabo bagatura mu mijyi ariko nyuma bakaza kwimukira mu nkambi ubwo babonaga bakomerewe n’ubuzima bwo mujyi.
The New Times dukesha iyi nkuru ivuga ko batinya gutwara imodoka zabo kuko impushya bahawe zarangiye.
Atanga ibisobanuro ku mibereho y’impunzi imbere ya Komisiyo y’abadepite y’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, Minisitiri ushinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi, Seraphine Mukantabana, yavuze ko Guverinoma iri gushakira ibisubizo birambye ibibazo by’impunzi zitunze imodoka.
Amategeko agenga gasutamo avuga ko imodoka y’inyamahanga yinjiye mu gihugu ihabwa icyangombwa cy’ibyumweru bibiri cyo kugenda mu gihugu nta nkomyi, ariko icyo cyangombwa kikaba gishobora kongerwa kugeza ku mezi atatu igihe nyir’imodoka afite impamvu ifatika yo kuguma mu gihugu igihe kirekire.
Itegeko rinateganya kandi ko imodoka y’inyamahanga yishyura amadolari 30.
Nyuma y’amezi atatu nyir’imodoka ayisubirana mu gihugu cye akongera akinjira mu Rwanda, bitaba ibyo agacibwa amande angana na 20% y’agaciro k’imodoka ye.
Mukantabana avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego zirimo Ibiro bishinzwe Abinjira n’abasohoka, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi bateganya kuganira ngo barebe uko icyo kibazo cyabonerwa igisubizo.
Minisitiri Mukantabana avuga ko izo mpunzi zivuga ko nta hantu ho guparika imodoka zifite mu nkambi, kandi zikanasaba ko zahabwa amahirwe yo gutwara imodoka zazo.
Komiseri ushinzwe gasutamo muri RRA, Raphael Tugirumuremyi avuga ko igisubizo cy’agateganyo bafashe ari ukwemerera izo mpunzi uruhushya rwo gutwara imodoka zabo mu gihe cy’amezi abiri ashobora kongerwa rimwe, ubundi hagakurikizwa amategeko.
Tugirumuremyi yongeyeho ko impunzi zishobora no guhitamo kwandikisha imodoka zabo ku birango byo mu Rwanda, aho gukomeza gukoresha izo mu gihugu baturutsemo.
Impunzi z’abarundi zifite imodoka zigiye kujya zishyura ibihumbi 20 Frw buri kwezi