Site icon Rugali – Amakuru

Burundi – Kenya: Ibyo tuzi ku rugendo rwa Denise Nkurunziza i Nairobi

Amakuru ataremezwa n’inzego zibishinzwe kugeza ubu avuga ko kuva ejo kuwa kane umugore wa Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi ari muri Kenya ku mpamvu z’amagara.

Kuri aya makuru, BBC yagerageje kuvugana n’inzego zitandukanye ndetse n’umwe mu bari kumwe nawe. Ibiro by’umukuru w’igihugu mu Burundi ntibyahakanye cyangwa ngo biyemeze.

Kompanyi y’indege bivugwa ko yamuzanye ndetse n’ibitaro bivugwa ko byamwakiriye mu mujyi wa Nairobi babwiye abanyamakuru ba BBC ko ayo ari amakuru bwite y’umukiriya adatangazwa.

Umwe mu bakozi mu biro by’umukuru w’igihugu mu Burundi utifuje gutangazwa yemereye BBC ko Madamu Denise Nkurunziza ari i Nairobi mu rugendo bwite rwari rusanzwe ruteganyijwe.

Yahakanye ibivugwa ko, Madamu Nkurunziza w’imyaka 50, yaba yagiye muri Kenya kubera uburwayi bwa coronavirus.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru minisitiri w’ubuzima w’u Burundi yagiye i Nairobi muri Kenya ku mpamvu z’amagara ye

Umuvugizi w’iyi minisiteri yahakanye amakuru ko yagiyeyo kwivuza coronavirus yemeza ko azahita agaruka mu gihugu.

Kuwa gatatu w’iki cyumweru, uyu minisitiri w’ubuzima yagaragaye mu bitabiriye inama y’abaminisitiri mu Burundi.

Kugeza ubu amakuru arambuye ku mpamvu nyazo zajyanye Denise Nkurunziza i Nairobi muri Kenya n’igihe azahavira aracyagizwe ibanga n’inzego zibishinzwe.

Denise Bucumi Nkurunziza, ufite abana batanu, yahoze ari umukozi w’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Burundi kugeza mu 2002.

Mu 2005 yashize “BUNTU Foundation” umuryango ufasha uvuga ko ugamije kugarurira icyizere abakene, impfubyi n’abapfakazi.

Denise Nkurunziza, ntakunze kugaragara mu bikorwa bya politiki, gusa mu mwaka ushize niwe wafunguye ibiro by’uhagarariye inyungu z’u Burundi i Perth muri Australia.

BBC

Exit mobile version