Site icon Rugali – Amakuru

Burundi: Ishyaka CNDD-FDD rirasabira Pierre Buyoya ibihano bikakaye

Ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi, rirasabira Pierre Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi imyaka myinshi ibihano bikakaye kubera kudeta yakoze bita ko zabangamiye Demokarasi.

Ibi ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga mukuru w’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi i Burundi, Gen. Evaritse Ndayishimiye, ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukwakira 2018, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 25, intwari zaharaniye Demokarasi mu Burundi, akaba avuga ko Buyoya akwiye ibihano.

Gen. Evaritse Ndayishimiye avuga ko aho guhana Buyoya ahubwo ahabwa imirimo ikomeye mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse no muri Loni kandi ngo ari umuntu wagakwiye gukurikiranwa nk’uwabangamiye Demokarasi y’u Burundi.

Buyoya yakoze kudeta inshuro ebyiri mu Burundi

Ku wa 3 Nzeri 1987, Majr Buyoya wari umaze imyaka hafi icumi yiga amashuri ya gisirikare mu Bubiligi ,mu Budage no mu Bufaransa atazamurwa mu ntera, yahengereye ubwo Perezida Col Bagaza yari mu ruzinduko rw’akazi muri Canada, ahita atangaza ko afashe ubutegetsi.

Kuba yari azwi nk’inararibonye mu gisirikare, byakiriwe bityo ndetse ategeka ko Col Bagaza atemerewe na gato kongera gukandagira ukundi ku butaka bw’u Burundi ariko nyuma byaje guhinduka.

Major Petero Buyoya yahinduye Itegeko Nshinga ry’u Burundi mu mwaka wa 1992, anategura amatora y’Umukuru w’Igihugu yo mu mwaka wa 1993, ariko ntiyayatsinda, kuko hatowe Perezida Melchior Ndadaye, umusivile wa mbere wari uyoboye Repubulika y’u Burundi, kandi hadakozwe kudeta. Uwo ntibyaciye kabiri nta n’umwaka abumazeho yahise yicwa.

Ndadaye akimara gupfa, habaye andi matora asimburwa na Cyprien Ntaryamira wamazeho amezi make aza kugwa mu mpanuka y’indege yanahitanye Perezida Habyarimana Juvenal i Kigali, nawe agasimburwa na Sylvestre Ntibantunganya.

Major Pierre Buyoya waherukaga kuyobora hagati ya 1987 na 1993, nabwo akoze kudeta. Nyuma yo gukora kudeta ubugira kabiri, kuri iyi nshuro hari mu mwaka wa 1996, Maj Pierre Buyoya yayoboye kuva 25 Nyakanga 1996 kugeza 30 Mata 2003.

Gen. Evaritse Ndayishimiye avuga ko izi kudeta zose Buyoya yazikoraga ashyigikiye na Leta y’u Bubiligi, ari nabwo bwakoloneje u Burundi, buza kubona ubwigenge mu 1962.

Akomeza avuga ko ubuyobozi bwa Buyoya bwaranzwe no gukandamiza Demokarasi mu Burundi, ubu akaba ari mu Buhunzi mu gihugu cy’u Bubiligi ari nabwo CNDD FDD ishinja kumushyigikira, ndetse ko n’ibibazo byose u Burundi bufite bishingiye kuri Politiki aribwo nyirabayazana wa byo.

Exit mobile version