Ingabo z’u Burundi zivuga ko igitero ku birindiro byazo cyabaye mu ijoro rishyira kuwa gatandatu tariki 17 z’uku kwezi muri commune Mabayi mu Ntara ya Cibitoke hafi y’umupaka n’u Rwanda ahegereye ishyamba ry’Ikibira. Major Emmanuel Gahongano yatangarije radio televiziyo y’u Burundi ko “umutwe [wateye] wahise usubira mu Rwanda”.
Amb. Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda avuga ko “atari ubwa mbere ibirego nk’ibi bidafite ishingiro babivuze”. Agace katewe kegeranye n’ishyamba ry’Ikibira rikomeza mu Rwanda rikitwa ishyamba rya Nyungwe.
Abaturage bo muri Commune Mabayi batangaza ku mbuga nkoranyambaga ko ingabo z’u Burundi zohereje abandi basirikare benshi bo gufasha abasanzwe mu gace katewe. Ibitangazamakuru bibogamiye ku ruhande rurwanya ubutegetsi bivuga ko abasirikare babarirwa muri mirongo n’uwari uyoboye ‘position’ yatewe bahasize ubuzima.
Kugeza ubu ntibiramenyakana neza abateye abo ari bo n’umubare w’abo cyahitanye, ingabo z’u Burundi ntizatangaje umubare w’abaguye muri iki gitero cyangwa abafashwe.
Mu minsi ishize umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wateye ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda mu murenge wa Bweyeye uturutse mu ishyamba rya Nyungwe.
Ingabo z’u Rwanda ntizahise zemeza igitero cya FLN ariko mu cyumweru gishize abayobora ingabo na guverineri w’intara y’uburengerazuba basuye aka gace bemeza ibyo bitero banahumuriza abaturage.
Agace ka Bweyeye mu Rwanda hamwe na Commune Mabayi mu ntara ya Cibitoke mu Burundi duhana imbibi kandi twombi dukora ku ishyamba rimwe, Nyungwe/Ikibira.
Mu kwezi gushize abitwaje intwaro bateye mu Burundi mu ntara ya Bubanza commune Musigati bavuye muri DR Congo bashaka kwinjira mu ishyamba ry’Ikibira nk’uko abategetsi n’abaturage babitangaje.
Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi mu Burundi ni wo wigambye icyo gitero.