Tega amatwi abanyamakuru bo kuri Flash FM aho bunganira Kagame mu kwishongora no gushyira hasi u Burundi n’Abarundi muri rusange:
Kagame akomeje kwirata no gushotora u Burundi ariko cyane cyane mu kwikoma Perezida Nkurunziza. Mu kiganiro Kagame yagiranye na Jeune Afrique, yongeye kujomba agatoki mu jisho Nkurunziza amushinja ibintu byinshi bidafite aho bishingiye. Kubyerekeye na manda ya gatatu, Kagame akomeje kwitwara nka cya kirura kirya ibindi ariko cyo bakigeraho kikishaririza. Cyangwa wa munyeshuri wirata ku bandi mw’ishuri yerekana ko azi ubwenge kubarusha ariko igihe cyo gukora ikizami agatsindwa.
Mubyo Kagame yabwiye Jeune Afrique harimo agasuzuguro n’urwango rwinshi kuri Perezida Nkurunziza ndetse bikaba n’igitutsi gikomeye ku Barundi bose iyo avuze ko bakorana na FDLR. Ese Kagame yibagirwa ko acumbikiye abashatse gukora kudeta mu Burundi harimo Hussein Radjabu na Gen Niyombare?
Igihe rero kirageze ngo Perezida Nkurunziza nawe akure agahu kunnyo maze ahangane na Kagame ku mugaragaro. Kagame akomeje kugaba ibitero by’amasasu ku Burundi na Perezida Nkurunziza none yongeye no kubagabaho ibitero by’AMAGAMBO n’IBITUTSI. Ese niba Perezida Nkurunziza yarananiwe intambara y’amasasu, we iy’amagambo n’ibitutsi imunanira ite?
Aho bigeze ubu Perezida Nkurunziza yagobye kumva ko Kagame azashyirwa aruko amwishe kandi ibyo Kagame arimo akora ubu amutuka amushinja no gukorana na FDLR nukugirango azabone impamvu yo kwisobanura umunsi azaba yamuhitanye. Ese Perezida Nkurunziza azavuga bamaze kumushyiraho agataka? Ese u Burundi buzirwanaho gute umunsi amasasu azaba ari kuvugira mu Burundi bwose. Ese Perezida Nkurunziza azakurikiza ibyo muri bibiliya kugeza ryari? Harya ngo niba Kagame agukubise urushyi kw’itama ry’ibumoso ugomba guteka n’itama ry’iburyo naryo akarikubitamo urwo rushyi? Igihe cyo kuva muri uwo mwobo Kagame avuga urimo kirageze Nyenecubahiro.
Noel Gahungu