Yagize ati “Ni impamo, uwahoze ari perezida Jean Baptiste Bagaza yatabarutse, mu Bubiligi mu gitondo cyo kuri uyu wa 4/05/2016. Yari umusenateri ubuzima bwe bwose”.
Amakuru y’urupfu rwa Bagaza yabanje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ku wa Kabiri ariko leta y’u Burundi yarayahakanye ivuga ko nta shingiro afite nk’uko BBC yabitangaje.
Muri Kanama 2015, byavuzwe ko Jean Baptiste Bagaza yapfuye ariko mu kiganiro yahaye BBC, yemeje ko akiri muzima kandi ko aho yari ari yari mutaraga. Icyo gihe yavuze ko igihe cyo gupfa kizagera ariko ko abantu baba baretse kumubika.
Bagaza uvuka mu Ntara ya Bururi apfuye afite imyaka 69 . Yaguye mu bitaro by’i Buruseli mu Bubiligi aho yari amaze iminsi arwariye bikomeye.
Yagiye ku butegetsi mu 1976 ahiritse Michel Micombero nyuma na we abuvanwaho ahiritswe na Pierre Buyoya ubwo yari yagiye mu mahanga.Yaje guhungira muri Uganda nyuma ajya kuba muri Libya aho yavuye mu 1993 agaruka mu Burundi mu 1994 ashinga ishyaka PARENA.
Yitabye Imana yari yaragizwe umusenateri ubuzima bwe bwose.
Source: Igihe.com