Site icon Rugali – Amakuru

Burundi: Amarira y'ingona mu Rwanda ku rupfu rwa Bihozagara. Kuki Kagame n'umuryango we FPR batumye ajya kwangara i Burundi

Bihozagara wahoze ari Minisitiri mu Rwanda yapfiriye muri gereza i Burundi
  
Uwahoze ari Minisitiri wigeze no kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi no mu Bufaransa, Jacques Bihozagara yapfiriye mu Burundi aho yari afungiwe kuva mu Kuboza 2015.
Bihozagara yari afungiwe muri Gereza ya Mpimba i Bujumbura aho yafatiwe tariki ya 4 Ukuboza 2015 ashinjwa kuba yari mu Burundi nk’intasi y’u Rwanda.
Amakuru ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Bihozagara yapfiriye muri Gereza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Werurwe ahagana saa cyenda z’igicamunsi. Bivugwa ko yazize uburozi yaririye aho yari afungiwe.
Leta y’u Burundi yafashe Bihozagara [wigeze kuba Minisitiri wo gucyura impunzi mu Rwanda] imushinja kuba intasi y’u Rwanda nyuma y’uko hari hashize imyaka myinshi yarahagaritse ibikorwa bya politiki.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, Amandin Rugira yavuze ko yamenyeshejwe inkuru y’urupfu rwa Bihozagara gusa ngo ntaramenya icyamuhitanye kugeza ubu.
Yagize ati “Twabimenye kuri iki gicamunsi ko Bihozagara yitabye Imana muri Gereza ya Mpimba ariko ntabwo turamenya icyamwishe.”
Umurambo wa Bihozagara wavanywe muri Gereza ya Mpimba aho yapfiriye ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro.
Urupfu rwa Bihozagara rwashegeshe benshi…

Jacques Bihozagara yapfiriye muri Gereza ya Mpimba

Muri politiki, Bihozaga yabaye Minisitiri wa mbere w’Urubyiruko, Umuco, Siporo n’Amashyirahamwe [MIJEMA] nyuma ya Jenoside ndetse anaba Ambasaderi wa mbere w’ u Rwanda mu Bufaransa kuva rwongeye gufungurayo Ambasade.
Nyuma yo kuva mu mirimo ya Leta, Jacques Bihozagara yagiye mu gihugu cy’u Burundi aho yikoreraga ku giti cye, bikavugwa ko yakoraga imirimo y’ubucuruzi muri iki gihugu.
Exit mobile version