Site icon Rugali – Amakuru

Burundi: Abigaragambya bagaragaje ikimenyetso kidasobanutse imbere y’ Ambasade y’u Rwanda

Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2017, nibwo imbaga y’Abarundi bazindukiye mu mihanda yo mu Mujyi wa Bujumbura, mu myigaragambyo y’amahoro, aho bagaragazaga ko bishimiye ko imyaka 2 ishize, ubutegetsi buriho bwari bugiye guhirikwa.

Aba baturage bari barangajwe imbere n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bagiye bazenguruka mu bice bitandukanye by’umujyi wa Bujumbura, bafite ibyapa byamagana ingengabitekerezo yo gushaka gufata ubutegetsi ku ngufu.

N’ubwo nta gisobanuro cyatangajwe cy’ibyo, ubwo bageraga imbere y’Ambasade y’u Rwanda mu Burundi, barahagaze batera indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Burundi “Burundi Bwacu”, irangiye bakomeza urugendo.

Umwaka ushize nabwo abaturage barangajwe imbere n’abayobozi barimo Willy Nyamitwe, ushinzwe itumanaho mu biro by’umukuru w’igihugu, bigaragambije imbere y’Ambasade y’u Rwanda mu Burundi, bamagana Perezida w’u Rwanda aho bavugaga ko ari inyuma y’imitwe itera u Burundi.

Ibi byakozwe mu gihe Leta y’u Burundi yagiye ikomeza gushinja u Rwanda gufasha abateza umutekano muke mu Burundi banarwanya Leta iriho, ariko u Rwanda rukaba rwaragiye rubitera utwatsi.

Ikinyamakuru Iwacu Burundi, gitangaza ko ubwo bageraga no ku nyubako ikoreramo radiyo Bonesha FM, naho barahahagaze bibutswa ko Gen Niyombare wari ugiye guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, kuri mikoro z’iyo radiyo yigenga ariho yatangarije ko yahiritse ubutegetsi.

Iyi myigaragambyo yari yiganjemo abo mu ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi, barimo n’abayobozi batandukanye, umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura, Freddy Mbonimpa, Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, Thérence Ntahiraja ,…

Itariki ya 13 Gicurasi 2015, ntizibagirana mu mateka y’u Burundi, nibwo Gen Niyombare yatangarijeho ko yahiritse ubutegetsi buriho mu Burundi, nyuma umugambi uza kumupfubana Coup d’Etat ipfuba ityo.

Philipe Nsengiyumva/Bwiza.com

Exit mobile version