Dr Munyakazi ngo ntazagaruka mu rukiko inzitizi agaragaza zigihari
*Dr MUNYAKAZI ukewaho ibyaha bya Jenoside yavuze ko atazagaruka kuburana inzitizi agaragaza zigihari
*Ubushinjacyaha bwasomye ubuhamya bw’inyandiko ku byo aregwa
*Urukiko rukuru rwanze kwakira ubujurire bwe kubera ko butakurikije amategeko
Kuri uyu wa 27 Mata, urubanza ruregwamo Dr MUNYAKAZI Léopold ubu rugeze mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakomeye, gusa uregwa yongera kuvuga ko gukomeza kuburana ngo bikigoranye mu gihe cyose hakiri imbogamizi yita ko zibangamiye uburenganzira bwe.
Ni urubanza rumaze hafi umwaka, ariko rukaba nta ntambwe nini rwari rwatera kuko Dr MUNYAKAZI Léopold akirutinza kubera ko ngo agifite ikibazo cy’umworondoro we utuzuye.
Icyakora Dr MUNYAKAZI anatanga n’izindi nzitizi zirimo kuba afunze igihe kirekire, kubwe ngo “binyuranije n’amategeko” no gusaba kuburanira aho yakoreye icyaha.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa kane, ikibazo cy’umwirondoro cyongeye kugaruka, noneho hari uwo yari yitwaje yahaye urukiko, ukaba ukubiyemo ibice bibiri, kimwe yita ko ari umwirondoro urimo akavuyo n’undi avuga ko ariwo w’ukuri.
Ubushinjacyaha bwasomye inyandiko ndende irimo ibyo ashinjwa bikubiyemo icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi ndetse n’icyaha cy’ubufatanyacyaha.
Ubushinjacyaha bwavuze ko uretse abatangabuhamya bashinja Dr. MUNYAKAZI, ngo bunafite n’amajwi ya Dr MUNYAKAZI y’ibyo yavuze ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igihe yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi ko biteguye kuyumvisha Urukiko mu iburanisha ritaha.
Urukiko rwasabye uregwa kwisobanura kuri ibi byaha byose Dr MUNYAKAZI arusubiza ko mu gihe inzitizi yatanze zitari zavaho adashobora kugira icyo avuga. Ndetse anenga urugereko rwanze kwakira ubujurire bwe.
Yagize ati “Ndabamenyesha ko ntazongera kwitaba Urukiko mu gihe cyose inzitizi natanze zitaravaho ndetse ndasaba kugira uburenganzira ku mutungo utavogerwa.”
Urukiko rwasubitse urubanza ruvuga ko ruzasubukurwa ku itariki ya 03 Gicurasi 2017, saa mbiri z’igitondo.
MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga