Onomo Hotel yafunguwe ku mugaragaro – Abaturage basenyerwa buri munsi ariko hotel zikazamurwa buri munsi! Ni bande bazaziraramo? Ngaho aho imisoro yagateje abaturage imbere yashiriye!!!
Abanyarwanda bamaze kurambirwa amabwiriza ahora ahindagurika bahabwa n’iyi ngoma. Buri munsi inkuru abaturage duhabwa ni iyo kudusenyera, kutwicisha inzara no kutubuza umutekano. Nta munyarwanda n’umwe ukigira umutima mu gitereko.
Birababaje kubona abategetsi b’ubu aho kwita ku baturage, bashishikajwe no kubahoza mu kangaratete. Noneho bageze n’aho kurya mitiweli z’abaturage koko ?