Umukuru w’umudugudu afatanyije n’abarinda isambu irimo urutoki, bahaye ibihano bikomatanyije umugore wibye igitoki cy’amaseri ane. Baramutemye, baramukubita, banamusaba kwishyura amafaranga ibihumbi 350. Meya w’akarere ka Bugesera asanga ibi ari “Ukwihanira no kwihanukira”.
Nyirahabimana Jecqueline, ni umugore utunze abana bane nta mugabo. Atuye mu mudugudu wa Rusekera, akagari ka Kibungo, mu murenge wa Ntarama ho mu Bugesera. Avuga ko yabonye abana bamusonzanye, akajya kwiba « igitoki cy’amaseri ane », ariko arafatwa, ahura n’uruva gusenya.
Agaragara kuri TV One, afite igipfuko hejuru y’ijisho ry’iburyo kubera umupanga yakubiswe n’abazamu barinda urutoki. Aravugana amarira menshi, arapfuna ubutitsa, ahigiza kubera ikiniga aterwa n’ibyo yakorewe.
Arazamura igitenge, yerekana uburyo imirundi bayikojonjoye, bamumena ruseke. Ariko nyuma y’ibyo, ahangayikishijwe n’amafaranaga ibihumbi 350 agomba kwishyura nyir’urutoki, kuko ngo bimusaba kugurisha aho atuye.
Nubwo avuga ko yabuze n’umukiriya ugura isambu atuyemo ngo yishyure, Nyirahabimana ntazi aho azerekeza abo bana bane, namara kugurisha aho atuye.
Kwihanira no kwihanukira, ubuyobozi burebera
Umukuru w’umudugudu wa Rusekera, Nsengiyumva Eugene afite uruhare rukomeye mu kaga ka Nyirahabimana, kuko yahagarikiye abarinzi bakubita uyu mugore, anamuhuza na nyir’urutoki ku murongo wa telefoni.
Nsengiyumva avuga ko amafaranga ibihumbi 350 yavuye mu bwumvikane bw’uwibwe n’uwibye. Ati « Twahamagaye nyir’urutoki avuga ko amaze kwibwa ibitoki 40, bifite agaciro k’ibihumbi 150, akongeraho ibihumbi 200 yahaye abazamu, akaba 350 uwafashwe agomba kwishyura ».
Uyu muyobozi akomeza avuga ko nta gihano cyatanzwe, ahubwo habayeho gusubiza ibyangijwe.
Inzu ya Nyirahabimana ishobora gutezwa cyamunara kugirango abone ubwishyu
Bamwe mu baturanyi ba Nyirahabimana, bati « Ufashwe ni we gisambo » ariko kandi bagasanga yarahawe igihano kiremereye, nubwo abandi bavuga ko ibi byabera isomo abiba, ngo « umuntu akagira umutekano w’umutungo we ».
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel avuga ko bahannye, bakihanira kandi bihanukiriye. Arateganya guhuza uwibwe n’uwibye, ndetse n’inzego z’ibanze.
Agira ati, « Abakennye leta irabafasha, tuzabaza inzego z’ibanze tumenye impamvu bahannye bihanukiriye, hanyuma duhuze uwibwe n’uwibye harebwe ko hatangwa igihano kijyane n’icyaha cyakozwe ».
Kwihanira biranze bibaye umwera uturuka ibukuru
Umuco wo kwihanira kandi bihanukiriye, umaze gukwira henshi mu Rwanda, kandi ahanini bikorwa n’abayobozi, injijuke n’abandi bakabaye batanga urugero rwiza muri rubanda.
Ingero ni nyinshi, zabaye muri uyu mwaka utaramara amezi atanu :
Muri Gatsibo, naho hapfuye umuntu yishwe n’inkoni z’abanyerondo, bamuziza igitoki yibye mu isambu y’umukuru w’umudugudu
I Gahengeri ya Rwamagana, naho hishwe umuntu azira igitoki, we banamusanze iwe mu rugo yasohoje ibyo bakekaga ko yibye. Nyir’urutoki watanze amabwiriza yo gukubita mu cyico, ni umukozi w’akarere ushinzwe imisoro.
Muri Nyamagabe, naho hakubwiswe byo kwica, uwo bakekaga ko yiba inkwavu, naho ubuyobozi bwarareberaga.
I Kansi ya Gisagara, umusaza w’imyaka 82 yatewe icumu n’abarinda urutoki rw’abafurere, nyuma yo gufatanwa igitoki yibye. Umukuru w’abo bafurere yavuze ko yatoje abazamu be, abaha ibikoresho, anaburira abantu ko muri urwo rutoki hazagwa umuntu.
I Nyarugenge ya Kigali, abanyerondo bafashe abana bo mu muhanda barashumika, nubwo ntawe uzi icyo bapfuye, icyo gihano ntikiba mu mategeko y’u Rwanda, kandi cyakozwe n’abambaye umwambaro wavuye mu maboko y’abanyarwanda, dore ko hari n’abasigaye bashyira na bimwe mu birango by’igihugu, hakibazwa niba ari cyo kibatuma ayo mahano.
Bene uwo muyobozi nta buyobozi bumurimo, Ingabire Marie Immaculee
Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane(Transparency International) ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculee, asanga abayobozi nk’abo nta buyobozi bubarimo.
Aganira n’itangazamakuru ku murongo wa telefoni, Ingabire agira ati « Umuyobozi utabasha gutandukanya amategeko n’imyumvire ye, amarangamutima y’umujinya, nta buyobozi buba bumurimo ».
Akomeza avuga ko bene uwo muyobozi ava mu muryango nyarwanda, bityo nta wabasha kumutandukanya n’abandi, ariko ngo « iyo ibintu nk’ibyo bikozwe n’umuyobozi, umuturage usanzwe we birarusha ».
Gusa Ingabire Marie Immaculee arangiza atanga inama. Ati « ku rundi ruhande ariko, abantu bamenye no kubaha iby’abandi, bareke kwiba ibyo undi yavunikiye ».
Ku bibwa nabo ngo birinde kwihanira kandi hari inzego z’abunzi hafi na Polisi, ngo kuko bibaviramo gufungwa, « icyari icyaha mbonezamubano kikavamo inshinjabyaha kubera uko gukomeretsa ».
Ingingo ya 148 n’iya 151 mu gitabo cy’amategeko ahana ni zimwe mu zigize Icyiciro cya 3, kijyanye no kwica umuntu ubigambiriye, gukubita no gukomeretsa umuntu ku bushake.
Ingingo ya 148: Gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje, igira iti « Umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2)…..
Naho Ingingo ya 151 irebena no Gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake bigatera urupfu. Igira iti « Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15). Iyo yakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu”.
(Emery@Rwandapaparazzi.rw)
N.B.Ibi bintu ndabona bibabaje kandi bikabije cyane.Iki ni ikimenyetso cya Nzaramba.
Ndibaza:Yibye amaseri 4 y’ibitoki, afite IBIHUMBI 350 by’amanyarwanda?Iyi nkuru irababaje, cyane ko yerekana isura nyakuri y ‘ubuyobozi dufite.Njye mbona hakwiye ibishoboka byose zigahindura imirishyo ku neza cyangwa ku nabi.Ibi ni amahano i Rwanda, nta burenganzira bwa muntu buhari, umuntu arutwa n’itungo.Leta kuki idashaka impamvu abantu biba muri ubwo buryo?Cyera narinzi ko uwibye imyaka kubera inzara, n’ubwo yacyahwagwa, ariko batamwangizaga kugeza ku rupfu!Aha , haragazwe!Kagame we, azabona ryari ko byamwicanganye?
Olivier
Umusomyi wa Rugali