Site icon Rugali – Amakuru

Bugesera: Abimuwe ahazubakwa ikibuga cy’indege barataka inzara

Abimuwe ahazubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera mu murenge wa Lirima, bavuga ko mu mudugudu wa Cyingaju batujwemo mu murenge wa Juru bugarijwe n’ibibazo by’inzara iva ku kutagira aho bahinga, no gukora ingendo ndende bajya kwivuza.
Abatujwe mu murenge wa Juru mu kagali ka Musovu bavuye mu murenge wa Lirima bishimira impinduka zabaye mu myubakire.
Aba ariko bakomeza bavuga ko bagifite ikibazo cyo kubura amazi meza, bakavuga ko bavoma mu gishanga cy’akagera.
“Dufite ikibazo cy’amazi meza kuko tuvoma amazi hariya hepfo ku ruzi, yewe aba nabi cyane ku buryo iyo tuyatekesheje umuceri uhita uhinduka umukara.”
Gusa iruhande rw’inzu bubakiwe hari ibigega bisa n’ibyuzuye vuba bitarajyamo amazi ariko ubuyobozi bukavuga ko hari gukorwa ibishoboka ngo amazi abagereho.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel yagize ati”Hariya hafi hari aho bavomaga na bariya bataraza, ariko tugiye gukora ku buryo amazi ashyirwamo ku buryo abari bahasanzwe na bariya bahimukiye bose bakabona amazi meza.”
Inzara iravuza ubuhuha
Aba baturage bavuga ko nyuma y’umwaka bageze muri uyu mudugudu mushya, batabona aho guhinga ku buryo kubona amafunguro bisaba kujya guca inshuro kandi n’aho kuzica ntihaboneke.
Kayitesi Vestine ati”Kuba aho duhinga harabaye hato nicyo kintu cyahindutse, none duhinga akantu gato bityo kubona ibyo ugaburira abana no kubona mituweli bikatugora.”
Aba ariko ngo bari bemerewe guhabwa ubutaka bwo guhinga, ibyo ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bari guhabwa igishanga cyo ku mugezi wa Mwogo.
Meya Emmanuel Nsanzumuhire ati”Buriya butaka bwegereye inzu zabo babuhingaho, ubutaka bababwiraga ni kiriya gishanga kibakikije. Ubu kiri gutegurwa ku kandi imirimo iri kwihuta ku buryo nibirangira bazahita babuhabwa bagatangita guhinga.”
Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze buvuga ko buri muryango wari wemerewe guhabwa Are 25 muri icyo gishanga, bagahinga imyaka yiganjemo umuceri.
Bakora ibirometero bisaga bibiri bajya kwivuza.
Aba baturage banavuga ko bakora urugendo rw’amasaha abiri ku bafite amaguru maremare, n’atatu ku bafite intege nke.
Icy’urugengo ababyeyi bagifatanya n’abana babo bajya kwiga ku musozi umuntu aba yitegeye hakurya, ababyeyi bakavuga ko babyutsa abana kare kuko bahagenda igihe kirenga isaha n’igice.
Nyirakamana Dative ati “Tubabyutsa kare ku buryo bagenda bakagerayo vuba. Icyo twasaba ni uko batwegereza amazi n’amashuri.”
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki ari ikibazo gisaba gusuzuma ubwiyongere bw’abantu ku buryo bazagifataho umwanzuro.
Nsanzumuhire ati”Iyo ahantu hari abantu benshi ibikorwa remezo bigomba kuhagera. Abaturage bari bahatuye bafite aho biga, ariko nibigaragara ko umubare wabaye munini, akarere kazicara karebe uko hakongerwaho ibyumba by’amashuri.”
Kuri ubu uyu mudugudu ugizwe n’imiryango 181.
Imiryango yimuriwe mu murenge wa Juru, akagari ka Musovu, ni 62. Yose yubakiwe inzu zihagaze miliyoni 7 kuri buri nzu, ndetse buri muryango uhabwa inka n’ikiraro zikaba zaranatangiye kororoka.
Abimuwe ahazubakwa ikibuga cy’indege bishimira inzu batujwemo ariko bagataka inzara iterwa no kutagira aho bahinga

Bubakiwe ibiraro by’inka baranazihabwa

Igihe.com
Exit mobile version