Site icon Rugali – Amakuru

Bugesera: Abanyonzi kwinjira muri Koperative babaka 25 000Frw utayabonye akamburwa igare

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare [bazwi ku izina ry’abanyonzi] mu karere ka Bugesera bavuga ko kugira ngo binjire muri Koperative ndetse banabone uburenganzira bwo gukora nta nkomyi basabwa kubanza kwishyura ibihumbi 25 Frw utayabonye bakamwambura igare.

Aba banyonzi bavuga ko aya mafaranga ari menshi kandi n’uyishyuye batajya bamuha inyemezabwishyu ku buryo banakemangwa irengero ryayo.

Umwe muri aba banyonzi avuga ko kwinjira muri Koperative ari byo bitanga amahirwe yo kuba umuntu yajya mu muhanda agakora uriya mwuga nta nkomyi ku buryo ukoze kariya kazi adafite koperatibe abarizwamo afatwa akabihanirwa.

Ati “Ni ukuvuga ngo baragufata koperative igufashe bwa mbere ni yo tombora yayo ibika igare ryawe ikakwaka 25 000Frw ayo mafaranga ntagira gitansi ntuba uzi n’uwo uyahaye.”

Aba banyonzi kandi bavuga ko hari abantu bari gutera imbere mu buryo butangaje bagakeka ko ari aya mafaranga bakwa akomeje kubakiza nyamara bo badatera imbere.

Undi ati “Wajya kubona ukabona amazu arazamuka ukibaza aho bakuye ayo kuyubaka.”

Bavuga ko muri kariya gace hari koperative nyinshi ku buryo na zo zimaze kuba akavuyo, bagasaba ko hajyaho imwe ndetse bakitoramo n’abayobozi babo.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique avuga ko kujya muri Koperative ari uburenganzira bw’umuntu ku buryo hadakwiye kubaho ariya mananiza yose.

Ati “Ushobora gusanga hari uvutse agakora ibinyuranyije n’abandi wenda bakamugira inama yo kuza gukorana n’abandi ariko niba hari abahutanzwa twabyinjiramo tukareba uko bihagaze.”

Umujyi wa Nyamata ugaragaramo abiganjemo urubyiruko rwinshi bakora uyu mwuga wo gutwara abantu ku magare ku buryo ushobora kuba utunze benshi.

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

Exit mobile version