Site icon Rugali – Amakuru

Bugarijwe n’abajura bitwikira amatara yo ku muhanda ataka

Abanyura mu muhanda wa Ruyenzi – Bishenyi, mu Murenge wa Runda, barataka ikibazo cy’abajura bitwikira umwijima uterwa no kutaka kw’amatara yo ku muhanda.
Amatara yo ku muhanda ntacyaka.
Iki kibazo gikunze kuvugwa mu masaha y’umugoroba, bukibasira abanyamaguru bataha mu duce twa Rugazi na Tambwe mu Karere ka Kamonyi, cyane cyane abagore bakamburwa amasakoshi.
Umuturage uturiye uyu muhanda avuga ko ahantu hatabona ari ho abadamu batinya, ku buryo hari n’abasigaye basaba bagenzi babo kubaherekeza kuko badashobora kuhinyuza bonyine.
Agira ati “Iyo amatara ahari nta muntu utaka ko bamwibye cyangwa imodoka bapakurura, ariko iyo ataka, barongera bagataka.”
Hari abavuga ko ubujura nk’ubu bukorwa na bamwe mu bimukiye ku Ruyenzi baje kuhapagasa, abandi bakavuga ko ari abaturuka mu Mujyi wa Kigali baza kuhiba ariko bose nta gihamya bafite.
Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Runda, Munyankindi Pierre Celestin, yemeza ko ubwo bujura bwagaragaye muri ako gace, ariko ahamya ko icyo kibazo cyagabanutse kubera irondo ry’abaturage n’irya abasirikari.
Ati “Ibyo twabiganiriye n’inzego z’umutekano, cyane cyane abasirikari n’abapolisi, ku buryo icyo kibazo twagicogoje. Hari abo twafashe turabafunga, abandi babonye ko tubahagurukiye barahunga baragenda. Mu by’ukuri, ikibazo cyaragabanutse.”
Ku kibazo cy’amatara yo ku muhanda ataka, Munyankindi avuga ko bagikoreye ubuvugizi ku kigo gikwirakwiza amashanyarazi (EUCL), na cyo kibizeza ko kizayakora mu minsi ya vuba.
Ngo ibibazo byo kwambura byaherukaga muri aka gace mbere y’uko hashyirwa amatara ku muhanda, aho ubujura nk’ubu bwibasiraga imodoka zipakira imizigo.
– See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?page=ocslevel3&id_rub=30176#sthash.KPh4eRNv.dpuf

Exit mobile version