Umubyeyi w’umunyarwandakazi witwa Anitha Umutoni, wari unatwite, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa kabiri agerageza guhunga inkongi y’umuriro wafashe inzu babamo muri etage ya kane mu gace kitwa Schaerbeek mu mujyi wa Bruxelles.
Ifoto y’aho iyi nkongi yabereye mu gace ka Schaarbeek i Buruseri. Photo/ Filip De Smet/ Belga
Amakuru agera k’Umuseke avuga ko Anitha akomoka i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.
Abana be babiri batwawe mu bitaro bamerewe nabi cyane kubera ubushye nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Belga.
Umwana wabo wa gatatuhamwe na se bo baiye bidakomeye nk’uko bivugwa na Police yo muri ako gace.
Iyi nkongi ngo yabaye ahagana 6h30 za mugitondo, umuriro ubaye mwinshi uyu mugore wari utwite ngo yashatse guhunga asimbukiye mu idirishya agwa mu mbuga.
Umugabo we utari uhari umuriro uba yahise atabara nawe ashya bidakomeye agerageza gufasha umugore we n’abana batatu.
Babiri muri aba bana barahiye bikomeye cyane.
Aho bari batuye muri etage ya kane hari gushya
Anita witabye Imana atwite, asize abana batatu
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW