Site icon Rugali – Amakuru

Bruce Lee, urupfu rwe rwatunguye benshi

Ku itariki nk’iyi mu kwezi nk’uku mu 1973 Bruce Lee yarapfuye afite imyaka 32, yari akizamuka agana ku gasongero ko kwamamara muri cinema no mu mikino njyarugamba.

Lee Jun-fan yavukiye mu mujyi wa San Francisco muri Leta ya California muri Amerika nyuma aza kumenyakana cyane nka Bruce Lee kubera ubuhanga bwe mu gukina cinema.

Ntabwo yakinaga cinema gusa kuko yari umuhanga n’umwarimu mu mikino njyarugamba, yashinze umukino yise Jeet Kune Do, uyu ni imvange y’indi mikino njyarugamba.

Yapfuye tariki 20/07/1973 nyuma yo gufatwa n’umutwe ukomeye ari mu rugo muri Hong Kong, akajyanwa kwa muganga akagerayo byarangiye.

Hari hashize amezi abiri atangiye gufatwa n’umutwe ukabije, abaganga basanze ari uburwayi ku bwonko bwitwa cerebral edema.

Abantu benshi ku isi icyo gihe batunguwe n’inkuru y’urupfu rwe kuko yari umuntu uzwiho amagara mazima.

Umwana we Brandon Lee na we yaje gupfa mu 1993 afite imyaka 28 muri Amerika, azize isasu ry’imbunda ryamufashe by’impanuka.

Umugore we Linda n’umukobwa we Shannon – ukina imikino njyarugamba – ni bo bakomeje kumenyekanisha ibikorwa bya Bruce n’umuhungu we Brandon kugeza ubu.

Bruce Lee yabaye icyamamare henshi ku isi, cyane iwabo mu Bushinwa aho akomoka, muri Amerika ndetse no mu rubyiruko rwinshi rwo muri Afurika rwakuze mu myaka ya 1990.

Ni iyihe film ya Bruce Lee wakunze kurusha izindi?

Exit mobile version