Site icon Rugali – Amakuru

Abanyarwanda bakeneye impinduka ku buryo bwimbitse Abanyarwanda bakeneye impinduka ku buryo bwimbitse

Umuti urava he? nkulikije imyaka ishize yose ubwicanyi ndengakamere bukorwa na Leta ya FPR mu gihugu cyacu binteye kwibaza byinshi! Ese ukuri kwambaye ubusa ku maherere yagwiriye u Rwanda kuzashyirwa ahagaragara ryari ko hari abanyarwanda benshi banyotewe nakwo! aliko bakaba bategereje urwinyagambuliro! ko bamwe mu bakagombye gutanga ubufasha mu kugaragaza ukwo kuri ari bamwe mu bari ku ngoma ya prezida Kagame byongeye akaba anababereye ku isonga kandi bigaragara ko ari umwe mu bayobozi bamaze gukora amabi menshi mu kinyejana cya 20? mwibaze namwe abantu amaze kwisasira ngo arikanga ko bamurwanya kandi inyota ye ikaba idashira!bityo ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda bikaba biri kure nk’ukwezi!
Banyarwanda banyarwandakazi, mu gihe cyose agatsiko kayoboye u Rwanda kataraseswa tubyumve neza ko ntakuri nyako kuzigera kujya ahagaragara ku buryo bwimitse dushobora kuzaciramo amarenga abadukomokaho, nibura bakazajya bandika bati’’ Habayeho’’. Niyo mpamvu igihugu cyacu kidashobora gukira ibikomere gifite mu gihe banyiri ubwite bagize uruhare muli ayo mabi yose bakiyoboye u Rwanda! na nubu bakirangwa n’iyicarubozo ry’agateka ka muntu ku rwego mpuzamahanga. Ku bwa Prezida Kagame na FPR bo bakaba babibonamo impinduka ku mateka y’igihugu cyacu bemeza ko ari impinduramatwara, bakirengagiza ko amateka ari ibyabayeho, ibiriho n’ibikorwa ubu byose aribyo ndorerwamo yo kubaka igihugu mu kazoza.
Banyarwanda banyarwandakazi, ngerageje gutanga urugero! ubu umurambo wa Prezida wa 1 w’u Rwanda nyakwigendera Dominique Mbonyumutwa, FPR na Kagame bashinyaguriye bawutaburura aho wari ushyinguye mu cyahoze ari stade ya Gitarama byazasibangana mu mitwe y’abanyarwanda bite? ibyo byose FPR igomba kumenya ko ari amateka. Ubu se ko baca umugani ngo nta ngoma idahora, nyuma ya Presida Kagame hazagira ukora amahano nkaye ashinyagulira ababyeyi be bashyinguye hariya I Muhanga amaherezo y’abanyarwanda yazaba ayahe? Uretse ko akebo kajya iwamugarura.
Banyarwanda banyarwandakazi rero ntawumenyumunsi ni izina ry’umunyarwanda kuko ibihe bihora bisimburana iteka kandi amateka arivugira. Nitwoye kugendera ku ngoma y’ikinyoma kuko igihe kiri bugufi kugirango amabi yose yakozwe na FPR ashyirwe ahagaragara, hazavugwa , handikwe byinshi ubutarambika ikaramu ku ruhande.
Tubitege amaso!
Ndabashimiye.
Byanditswe kuwa 09/02/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Exit mobile version