Site icon Rugali – Amakuru

Brig. Gen. Willy Rwagasana, Jeannette na Ange Kagame agatsiko kayoboye u Rwanda muri iyi minsi Kagame arwaye!

Brig. Gen. Willy Rwagasana, Jeannette Kagame, Ange Kagame, Rwanda, Kagame Paul

Ese Kabarebe n’agatsiko ke bazakomeza barebere ibyo agatsiko ka Kazura, Jeannette na Ange Kagame barimo gukora mu gihe Kagame arwaye? Kutaboneka mu ruhame bikomeje kuvugisha no gutera abanyarwanda benshi kwibaza uko byagenda ejo twumvise batubwira ngo Kagame nawe yasanze IWABOWATWESE abanyarwanda, abarundi, abaganda, abakongomani n’abandi banyamahanga benshi yishe batarageza igihe cyabo cyo kuva kuri iyi isi.

Ikintu kimwe kiri kuvugwa cyane n’umuntu wamusimbura biramutse bibaye uko mbivuze haruguru. Abanyarwanda twese tuziko itegekonshinga mu Rwanda ari ntaryo ko Kagame aramutse abaye BYE BYE uwamusimbura atari uteganywa n’itegekonshinga ahubwo yashyirwaho n’agatsiko ko muri FPR Inkotanyi. 

Kubera izi mpamvu mvuze haruguru hari abantu barimo kuvugwa cyane hakaba harimo ibice bibiri. Igice cya mbere n’abantu 3 ubu bavugwa ko basa nk’abayoboye igihugu mu gihe Kagame arwaye abo akaba ari Jeannette Kagame, Ange Kagame na Brig Gen Willy Rwagasana. Igice cya kabiri n’icya basirikari bo mu gatsiko barimo Gen Kabarebe, Gen Kazura, Dan Munyuza, Nyamvumba, Nyakarundi n’abandi ntarondoye.

Muri aba bisirikari mvuze mu gice cya 2 haravugwamo intambara y’ubutita iri hagati y’aba basirikari bo mu gatsiko basa nkaho barimo kurwanira umwanya wo kwicara hafi y’intebe Kagame yicayemo kugirango niba agiye IWABOWATWESE babe nabo bayicaramo cyangwa bakicazamo umuntu wabo. Ikibazo nuko ngo harimo ibice 2 icyo abuvuye Uganda kiyobowe na Gen Kabarebe n’igice cyabavuye mu Burundi kibowe na Gen Kazura.

Mu gice cya mbere kw’isonga haza Jeannete Kagame uyu akaba ari umufasha wa Paul Kagame bivugwa ko ari we urebye uyoboye kompanyi ya Kagame Crystal Ventures iri mu bibazo kubera ibihe bikomeye bya COVID-19 ndetse akaba urebye ariwe uri hejuru yaka gatsiko ka MAFIA duhora tubabwira kari mu Rwanda kayobowe n’abasaza be kw’isonga hakaza musaza we Richard Murefu. Birahwihwiswa ko mu minsi yashize Jeannette Kagame asa nkutaragaragaye mu ruhame kubera coronavirus ndetse no kwita kuri nyina bivugwa ko yaba arebye cyane muri iyi minsi.

Ku mwanya wa kabiri haza Ange Kagame benshi babonamo nkaho ariwe wavuga ko ariwe minisitiri w’intebe urebye akaba ariwe usa nkutanga amabwiriza ayaha abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu. Uyu Ange benshi bakaba bemeza ko ahuje na se byinshi harimo kugira inyota y’ubutegetsi ndetse no kumena amaraso y’inzirakarengane dore ko bavuga ko yigeze gutanga amabwiriza yo kurasa abaturage bigeze kwegera aho ngo yari arimo kogera mu kiyaga cya Muhazi.

Uwa gatatu muri iki gice cya mbere ni Brig Gen Willy Rwagasana benshi bavuga ko ariwe urebye uyoboye ingabo za RDF. Uyu Willy Rwagasana abatamuzi niwe uyoboye wa mutwe ushinzwe kurinda Kagame bita Republican Guard. Amakuru atugeraho nuko abayobozi bose bashinzwe inzego z’umutekano n’iperereza niwe bagezaho raporo zigenewe Kagame nawe agahindukira akabagezaho amabwiriza ya Kagame cg yitirira Kagame. Uyu Will Rwagasana niwe umuntu uwari we wese witwa ngo n’umuyobozi mu nzego z’umutekano n’iperereza anyuraho iyo hari icyo akeneye kubwira Kagame. Brig Gen Willy Rwagasana akuriye umutwe wagereranya n’umutwe warindanga Mobutu bitaga DSP ( Division Spéciale Présidentielle) uyu mutwe wa Mobutu kimwe na Republican Guard uhabwa imyitozo ikomeye kurusha abandi n’ibikoresho utabona muyindi mitwe. Nkuko Mobutu yitaye gusa kuri DSP ye agasuzugura indi mitwe, mu gisirikari cya Kagame nawe niko yabigenje kuburyo wagirango Republican Guard niyo RDF kuko bahembwa neza cyane kurusha abandi ndetse bagahabwa n’ibikoresho bihambaye.

Urugero mu myaka 3 ishize undi mutwe w’ingabo za RDF bita special forces umuntu yakwita mu kinyarwa ingabo zidasanzwe zihabwa imyitozo ya gikomando ikomeye ubu isa nkaho Kagame nayo yayimuriye muri Republican Guard. Uyu mutwe wa special forces ukaba uyobowe na Brig Gen Ruki Karusisi benshi muzi wigeze kurinda Kagame bya hafi mbere yuko Kagame amuha kuyobora uyu mutwe. Ntabwo ari ibanga uyu Brig Gen Ruki Karusisi n’umutwe wa special force ayobora iyo urebye ubona bayobowe na Brig Gen Willy Rwagasana uyobora Republican Guard akaba ari nawe Kagame yashinze umutekano w’umuryango we wose mu gihe arimo arwana n’ibibazo by’ubuzima. Muri macye uyu Willy Rwagasana, Ange Kagame na Jeannette Kagame bivugwa ko aribo bayoboye u Rwanda muri iyi minsi.

Mu gice cya kabiri kw’isonga haza Gen Kabarebe James aka Sumbirigi bizwi ko ariwe muntu wa mbere wariye inshyi, imigeri, amacanwe n’ibitutsi bya Kagame. Uyu Kabarebe bivugwa ko yibonamo nka number 2 ko ntawundi ukurikira nyuma ya Kagame bityo akaba yarubatse inzego ze rw’ihishwa ubwo yari minisitiri w’ingabo. Na Kagame ubwe ntazi ingufu uyu mugabo afite kubera uburyo yigira ikigoryi iyo ageze imbere ye. Reka tubitege amaso turebe niba Willy Rwagasana, Jeannette na Ange Kagame bazabasha kumwigiza kure y’intebe we yaharaniye rwihishwa mu gihe Kagame azaba asanze IWABOWATWESE ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bacu yadutwaye tukibakeneye. Nkuko twabibabwiye haruguru uyu Gen Kabarebe akaba ariwe uri kw’isonga ry’agatsiko kabaturutse Uganda bashaka ubutegetsi.

Ntabwo Ndibutinde ku kandi gatsiko k’abaturutse i Burundi kayobowe na Gen Kazura wakuriye i Burundi akaba ariko gahanganye cyane n’agatsiko kayobowe na Gen Kabarebe. Aka gatsiko kayobowe na Gen Kazura gafite ingufu gakura kuri Jeannette Kagame ndetse benshi bemeza ko Gen Kazura uriya mwanya wa Chief of Staff wa RDF awicayemo kubera ububasha bwa Jeannette Gasana Nzirorera Nyiramongi Kagame. Abavuye muri Congo bo si byinshi nabavugaho uretse ko bivugwako benshi mu barinda Kagame muri Republican Guard ari abavuye muri Congo bityo umuntu akaba yavuga ko bari ku gice cy’abavuye mu Burundi cyane cyane ko bose bahujwe n’ururimi rw’igifaransa.

Ngayo nguko uko byifashe mu Rwagasabo aho ibura rya El Comandante Kagame rikomeje kuvugisha benshi no kuvugwaho byinshi harimo ba Padiri Nahimana bemeza ko yapfuye n’abandi benshi bemeza ko ari muri coma ko tutazongera kumubona. Icyo narangirizaho nuko biramutse bibaye impamo ko Kagame yabazwe ikibya mu bwonko kubera kanseri bamusanzemo, nuko nabwira abanyarwanda gutangira kwitegura kuyoborwa nundi muntu utari Kagame kuko niyo yakoroherwa ntabwo byaba aribyigihe kirekire. Twongere twibuke ko ibi byose bibaye kuri Kagame nyuma yo kwica mutagatifu Kizito Mihigo njye nkaba ariyo mpamvu mvuga nti biramutse bibaye byo Kagame akaba BYE BYE agasanga Kizito Mihigo IWABOWATWESE nubwo nemera ko we adashobora gusanga Kizito Mihigo mw’ijuru ahubwo we azahitira mu muriro utazima kwa SHETANI, ibi byaba ikindi kimenyetso simusiga ko Kizito Mihigo bishe atari umuntu usanzwe bityo ko agomba kugirwa umutagatifu vuba na bwangu. Abasenga rero musenge bizabe ibyuya aho kuba amaraso.

Francis Kayiranga

Exit mobile version