Site icon Rugali – Amakuru

Brig Gen Ndahiro Emmanuel wigeze kuba muganga wa Kagame nawe afungiwe ahantu hatazwi

Brig Gen Ndahiro Emmanuel muganga wa Kagame nawe afungiwe ahantu hatazwi

Nkuko byumvikanye kuri Radio Itahuka aho byemejwe n’umunyamakuru Serge Ndayizeye na Me Rusagara Ignace, Brig Gen Dr. Emmanuel Ndahiro arafunze azira amabanga y’uburwayi bwa Kagame afite akaba ashobora kwicwa nka Dr. Gasakure wari umuganga wa Kagame wishwe nawe azira amabanga y’uburwayi bwa Kagame yari afite.

Ndetse bemeje ko uriya mugore Daphrose Gahakwa wigeze kuba minisitiri muri leta ya Kagame yaba afunzwe azira ko Brig Gen Dr. Ndahiro yaba yaramubwiye amwe ku mabanga y’uburwayi bwa Kagame. Gusa ikibazo nuko atari Brig. Gen. Ndahiro Emmanuel uri mu mazi abira gusa kuko abantu bose b’inshuti ze magara yaganiraga nabo bose ubu nabo baba bari mu bibazo kubera ko batinya ko nabo yaba yarababwiye aya mabanga ya Kagame afite . Birabe ibyuya ntibibe amaraso!

Exit mobile version