Site icon Rugali – Amakuru

BREAKING NEWS: Paul Kagame Amaze kwirukana Min James Musoni amusimbuje Amb Claver Gatete

Musoni James yakuwe muri Guverinoma asimburwa na Gatete Claver. Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, aho uwari Minisitiri w’Ibikorwaremezo James Musoni yasimbuwe kuri uyu mwanya na Gatete Claver wari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Mu mpinduka zatangajwe kuri uyu wa 6 Mata 2018, Dr Ndagijimana Uzziel yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi naho Gatete Claver wari kuri uyu mwanya agirwa Minisitiri w’ibikorwa remezo asimbuye Musoni James wari umaze igihe kuri uyu mwanya.

Mu yindi myanya, Dr Uwera Claudine yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe igenamigambi ku mwanya yasimbuyeho Uzziel Ndagijimana.

Rugigana Evariste yagizwe Umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Mirembe Alphonsine agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yo muri Perezidansi ya Repubulika.

Mu bandi bahawe imyanya mishya harimo Kagarama Doreen wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri; naho Makolo Yvonne agirwa Umuyobozi Mukuru wa Rwandair ku mwanya yasimbuyeho Col Chance Ndagano.

Source: Igihe.com

Exit mobile version