LOUIS BAZIGA WAYOBORAGA DIASPORA NYARWANDA MURI MOZAMBIQUE YARASIWE I MAPUTO KU MANYWA Y’IHANGU, ARAPFA.
Louis BAZIGA (ubanza ibumoso uri kumwe na Dr Richard Sezibera) ubwo yavaga iwe ahagana mu ma saa sita z’amanywa zo kuri uyu 26 Kanama 2019, yarashwe n’abantu bataramenyekana urufaya rw’amasasu amufata mu nda icyakora ntiyahise agwaho, yihutanywe kwa muganga ariko biba iby’ubusa agwa yo!
Birahwihwiswa ko yarashwe n’abicanyi Kagame aherutse kohereza i Maputo muri Mozambique bafatanyije n’igipande cya diaspora cyari kimaze igihe kitavuga rumwe nawe kuburyo na Ambasade yari imaze igihe gito igerageza kubunga ariko bikaba byari byarananiranye.
Amakuru agera ku Ijisho ry’Abaryankuna aravuga ko ubwo uyu mugabo yarageze ahitwa Matola Rio ( si kure cyane y’iwe) aho bita kuri BIC ari mu modoka ya Prado nshya, akurikiranye n’umushoferi we wari muri Benz ye yarasanzwe agendamo, ubwo bageraga kuri Feu-rouge abantu 3 begereye imodoka ye bakamurasa urufaya bagahita banduruka bagacika!
Ubu polisi ikaba iri kubashakira kubura hasi no hejuru. Naho Louis Baziga we akaba yihutanywe kwa muganga, ari naho yaguye ngo kuko mu nda bari bahagize bamwangije bikabije!
Louis Baziga yaramaze iminsi myinshi ahanganye n’itsinda ry’abanyarwanda bashakaga kumuhirika k’ubuyobozi bwa Diaspora muri Mozambique kw’isonga hakaba hari uwitwa Philbert Ndekwe na Kamonyo Jean Pierre. Amakimbirane y’aba bagabo yafashe intera biza kugera n’i Kigali kuburyo ambasaderi akigera muri Mozambique yihutiye kugerageza kunga ibi bice byombi ariko bikananirana. Andi makuru aravuga ko Louis Baziga yarasigaye atumva neza abamuyobora kuko ngo amaso ye yaratangiye guhweza ngo kuburyo hari ibyo yaratangiye kujya yanga gukora. Icyakora na none ngo Kigali ikaba yamubwiraga ko ikimukeneye rwose ngo akaba ariyo mpamvu ngo yari ishyize imbere ibyo kubunga.
Ukurikije uko byagenze, uyu mugabo ngo yarashwe n’abantu b’inzobere kandi bari hafi ye. Ngo kuko yarasiwe mu modoka ye yaramaranye iminsi mike kandi abamurashe bakabasha no gucika.
Ntihari hashize igihe kinini tubabwira ko Kagame yasutse muri Maputo abicanyi agahishyi mu rwego rwo gu kujagajaga ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Afurika y’amajyepfo (SADEC). Ambasade y’u Rwanda imaze amezi 3 gusa itangiye gukora ku mugaragaro, urugendo rwa Dan Munyuza rwakurikiwe n’urwa Richard Sezibera wagiye gufungura ambasade ku mugaragaro ndetse n’uruheruka rwa Kagame witabiriye isinywa ry’amasezerano y’amahoro ya burundu hagati ya FRELIMO na RENAMO byose byahaye uburyo Kagame bwo kwinjiza abicanyi muri icyo gihugu none dore iryavuzwe riratashye!
Abicanyi b’inkorokoro uhereye kuri Ambasaderi ubwe Cloude NIKOBISANZWE, Lt Col Francis GAKWERERE, Didier RUTEMBESA n’abandi batabarika, bose bagaragaye i Maputo guhera mu ntangiro z’uyu mwaka! Umwaka ushize kandi, undi mukozi wa Leta ya Kagame witwa Vital HITIMANA wihimbye General nawe yarasiwe muri uyu mujyi ariko Imana ikinga akaboko.
Ngibyo ibihembo byo gukorera Kagame na FPR ye! Wonsa ingunzu ikaguca imoko!
CYUBAHIRO Amani
Ijwi ry’Abaryankuna.
Source: Abaryankuna.com